Uko wahagera

Perezida Bush Arava muri Afurika None - 2003-07-12


Perezida Bush arasoza uruzinduko rwe muri Afurika none ku wa 6. Ararusoreza muri Nigeria aho yageze ejo nijoro.

Uyu munsi arabonana na Perezida Obasanjo kugira ngo bavugane iby’ingabo zizoherezwa kubungabunga amahoro muri Liberia. Nigeria ni yo ishobora kuzoherezayo abasirikari benshi.

Mu bindi bari buganire harimo n’ibibazo bya peteroli Nigeria yohereza muri Amerika, n’ibibazo by’amajyambere muri Afurika.

Perezida Bush yari amaze iminsi 5 muri Afurika. Ibindi bihugu yasuye muri urwo rugendo ni Senegal, Afurika y’Epfo, Botswana na Uganda.

Ubwo yari muri Uganda ejo ku wa 5, Perezida Bush yasuye ibitaro by’abarwayi ba SIDA. Uganda iri mu bihugu bikeya byashoboye kurwanya SIDA k’uburyo bugarara. Umubare w’abandura agakoko kayitera wavuye kuri 30% ugera kuri 6% gusa. Ibyo byashobotse ahanini kubera porogaramu yo kurwanya SIDA guverinoma ya Uganda yatangije. Iyo porogaramu izwi ku izina rya ABC - Abstain, be faithful, use condoms -, ari ko kuvuga ngo ifate, ntutendeke kandi ukoreshe agakingirizo.

M’urugendo rwe rwa mbere muri Afurika, Perezida Bush yibanze kuri porogaramu ya miriyari 15 z'amadolari zo kurwanya indwara ya SIDA muri Afurika no muri Caraibes, kimwe no kubibazo bya demokarasi, iterabwoba n’amajyambere. Aragaruka hano i Washington none ku wa 6 nijoro.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG