Uko wahagera

Burundi: Imirwano i Bujumbura Iracyari Yose - 2003-07-12


Mu Burundi abakozi b’imiryango itanga imfashanyo baraye batahuye imirambo 28 mu karere ka Kinanira, mu majyepfo y’umurwa mukuru Bujumbura. Muri iyo mirambo harimo n’imirambo y’abana.

Ibinyamakuru bivuga ko abantu 90 nibura bamaze kugwa mu mirwano ishyamiranije ingabo za guverinoma y’Uburundi n’umutwe FNL PALIPEHUTU. Abandi ibihumbi byinshi bataye ingo zabo.

FNL ivuga ko ngo yubuye imirwano kugira ngo yotse igitutu Perezida Domitien Ndayizeye, ashyikirane na yo.

Iyo mirwano - yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru - ni yo ya mbere ikomeye ibaye nyuma y’amezi agera kuri 3 mu Burundi havugwa umutuzo uciriritse. Ku wa 5 impande zombi zateranye ibisasu bya mortiers.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.


Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG