Uko wahagera

Annan Arasabira Liberia Ingabo Mpuzamahanga - 2003-07-01


Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Kofi Annan, yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuyobora ingabo zo kubungabunga amahoro muri Liberia.

Kofi Annan yaraye atangarije abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi ko abantu benshi biteze ko Amerika iyobora izo ngabo nk’uko Ubwongereza buherutse kubikora muri Sierra Leone, cyangwa Ubufaransa muri Cote d’Ivoire no muri Congo. Gusa ngo icyo ni icyemezo Ameriika ubwayo igomba kwifatira.

Ku wa 6 Kofi Annan yandikiye Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ayisaba kwemera ko muri Liberia hoherezwa vuba ingabo mpuzamahanga zo guhosha imirwano.

Mu ibarwa ye, Kofi Annan yavugaga ko ingaruka zo kureka ibintu bikagera i wa Ndabaga muri Liberia ngo zikomeye cyane, haba kuri Liberia cyangwa no ku bihugu bituranye, cyane cyane Sierra Leone na Cote d’Ivoire.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG