Uko wahagera

Sekereteri Powell ngo Afurika Ireke Intambara na Ruswa - 2003-06-28


Sekereteri wa leta Colin Powell avuga ko Afurika igomba kurangiza intambara na ruswa kugira ngo abashoramari bayigarukire.

Ibyo Colin Powell yaraye abitangarije hano i Washington.

Sekereteri Powell avuga ko ubukungu buzima budashobora kugerwaho mu gihe hari akaduruvayo, amategeko adakurikizwa.

Sekereteri Powell yaraye kandi asinye amasezerano yo kuguriza Mozambique miriyoni 30 z’amadolari azakoreshwa m’ugusanura icyambu cy’amato n’inzira ya gari ya moshi.

Colin Powell yasobanuye ko uwo mushinga washobotse kubera ko mu karere Mozambique irimo harimo amahoro.

Colin Powell ubu arimo aritegura kuzajyana na Perezida George Bush m’urugendo rw’iminsi 5 muri Afurika guhera tariki 7 z’ukwezi gutaha.

Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG