Uko wahagera

Liberia: Imirwano Yabiciye i Monronvia - 2003-06-25


Abarwanya ubutegetsi bwa Liberia baraye bashoboye kwinjira mu murwa mukuru Monronvia. Bavuga kandi ko nta gahunda yo guhagariika imirwano bafite mbere yo kwigarurira uwo mugi wose.

Abategetsi b’Amerika bavuga ko hari ibisasu byituye ahantu hari amazu y’Abanyamerika i Monronvia hagakomereka abantu benshi mu bandi ibihumbi bari bahahungiye. Batatu muri bo nibura ngo barahaguye.

Perezida Taylor yaraye atangarije kuri radio ko ngo ibitero by’abamurwanya ari iterabwoba. Ingabo ze kandi ngo zizarwana kugeza ku wa nyuma. Perezida Taylor yabeshyuje amakuru avuga ko ngo yari yahunze Monronvia. Ngo nta bwo ubuzima bwe buruta ubw’abaturage b’i Monronvia.

N’ubwo imirwano mu murwa mukuru wa Liberia ari yose muri aya masaha, Perezida Taylor arakihagazeho, akora nk’aho igihugu cye kitarimo kumucika akireba.

M’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone ariko bo, ngo yashobora guhashya abamumereye nabi i Monronvia cyangwa atabishobora, ni hahandi he, ngo azagomba kuryozwa ibyaha byo mu ntambara yo muri Sierra Leone.

Umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko, David Crane, ati nta ho Taylor afite yahungira cyangwa yihisha. Ibye byarangiye. Ati uko bizamera kwose kandi, Taylor ngo agomba gushyikirizwa urwo rukiko ari muzima kugira ngo acirwe imanza z’ibyaha ashinjwa.

Ubu i Monronvia ubwaho ibisasu by’imbunda ziremereye birimo kwikiranya. Agahenge guverinoma ya Perezida Taylor yari yasinyanye n’abayirwanya kaburiyemo nyuma y’aho Taylor yangiye kwegura nk’uko yari yabyiyemeje mu mishyikirano muri Ghana.

Ubu Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yohereje intumwa zo kujya kwumvisha Taylor kwegura kugira ngo amahoro mu gihugu cye ashobore guhinda. Igihe ngo kirageze kugira ngo ngo inyungu z’Abanyaliberia abe ari zo zishyirwa imbere.

Kugeza ubu nta basirikari uwo muryango wari wohereza guhosha imirwano muri Liberia. Niziboneka kandi ngo bizasaba igihugu gifata iya mbere nk’uko Ubufaransa bwabigenjeje muri Cote d’Ivoire cyangwa Ubwongereza bwabikoze muri Sierra Leone.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG