Uko wahagera

Kenya Yarakajwe n'Ifungwa ry'Ambassade y'Amerika - 2003-06-24


Muri Kenya kandi bamwe mu bagize guverinoma barimo gusaba Perezida Mwai Kibaki kwamagana k’umugaragaro icyemezo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafashe cyo gufunga ambassade yazoi Nairobi kubera gutinya ibitero by’ibyihebe.

Minisitiri w’imirimo ya leta, Raila Odinga, yaraye atangarije abanyamakuru y’uko icyo cyemezo cyarushijeho guhungabanya ubukungu bw’igihugu busanzwe n’ubundi bujegajega. Minisitiri Odinga avuga ko abategetsi b’Amerika batigeze babaha ikimenyetso icyo ari cyo cyose y’uko muri Kenya hari ibyihebe bihakorera.

Guverinoma ya Kenya ivuga ivuga ko idasuzugura impungenge z’umutekano guverinoma y’Amerika ifite. Aho gutabariza ibyihebe no gufunga ambassade ariko, guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’amerika ngo yagombye ahubwo kurushaho gufasha Kenya kurwanya ibyo byihebe no kubita muri yombi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG