Uko wahagera

Ubusuwisi Bwafatiriye Amafranga ya Perezida C. Taylor - 2003-06-24


Ubusuwisi bwasabye amabanki yaho gufatira amafaranga ya Perezida Charles Taylor n’ayo abandi bategetsi bo mu gihugu cye bashinjwa ibyaha bakoreye mu ntambara yo muri Sierra Leone.

Minisitiri w’ubutabera mu Busuwisi, Folco Galli, yaraye atangaje ko kugeza ubu ayo mabanki atari yababwira ingano y’amafaranga yafatiriwe.

Minisitiri Galli asobanura ko bafashe icyo cyemezo babisabwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo urwo rukiko rwahamije Perezida Taylor ibyaha byo mu ntambara, rumushinja kuba yari ashyigikiye abarwanyaga ubutegetsi bwa Sierra Leone bakoze amabi menshi muri icyo gihugu.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG