Uko wahagera

HCR ngo Impunzi zo muri Afurika Zihabwe Agaciro - 2003-06-20


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko impunzi zo muri Afurika zagombye gufatwa nk’izifite akamaro, aho gufatwa nk’umutwaro ku bihugu byazakiriye gusa.

Ibyo Ruud Lubbers yaraye abitangarije mu nama i Tokyo mu Buyapani yigaga ku kibazo cy’Abanyafurika bagera kuri miriyoni 15 bavanywe mu byabo n’intambara. Ayo magambo yayatangaje kandi mu gihe isi yose yitegura kwizihiza umunsi wahariwe impunzi.

Lubbers avuga ko kudakoresha impunzi mu mirimo yongera umusaruro bishobora gutuma nyuma zishora mu ntambara aho zabonetse, cyangwa zikibasirwa n’abashimusi b’abantu.

HCR yita ku mpunzi zigera kuri miriyoni 20 hirya no hino ku isi. Muri izo mpunzi miriyoni 4 ziri Afurika.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG