Uko wahagera

Muri Congo RCD Goma Yigaruriye Lubero - 2003-06-20


Muri Congo ingabo z’umutwe RCD Goma zinjiye mu mugi wa Lubero, mu burasirazuba. Ibyo byabaye nyuma y’imirwano yari imaze ibyumweru byinshi ishyamiranije uwo mutwe n’umutwe RCD ML bihanganye.

RCD yaraye itangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko ubu yigaruriye uwo mugi wa Lubero. Gusa nta wundi udafite aho abogamiye wari wemeza ayo makuru.

Ifatwa rya Lubero ribaye hashize umunsi umwe gusa RCD Goma itangaje agahenge na RCD ML. Ejo RCD Goma yatangaje ko yumvikanye na RCD ML ishyigikiye guverinoma y’i Kinshasa kugira ngo imirwano iharare. RCD Goma yo ishyigikiwe na guverinoma y’i Kigali.

Imiryango intanga imfashanyo ivuga ko imirwano yatumye abaturage benshi bo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iyo amajyepfo bata ingao zabo.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG