Uko wahagera

Imishyikirano y'Agahenge muri Liberia Irakomeje - 2003-06-17


Imishyikirano yo gushyiraho agahenge muri Liberia iteganijwe gukomeza none ku wa kabiri.

Ibyo biravugwa ariko mu gihe ingabo za guverinoma n’izo abayirwanya zikomeje kwesurana hafi y’umurwa mukuru Monrovia.

Imitwe Liberians United for Reconciliation and Democracy na MODEL ivuga ko ejo guverinoma ngo yohereje abasirikari bo kuyirwanya mu turere twinshi twa Liberia.

Umuvugizi w’umutwe MODEL yaraye atangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko imirwano y’ejo ishobora kubangamira isinywa ry’amasezerano y’amahoro.

Ku wa 6 abahuza hagati y’impande zose muri Ghana bari batangaje ko izo mpande zashoboye kwumvikana ku bibazo by’ingenzi mu mishyikirano ku gahenge. Mu byo bumvikanyeho harimo ko Perezida Taylor atazongera gushaka kwiyamamaza mandat ye nirangira mu kwezi kwa mbere gutaha.

Kugeza ubu abamurwanya bavuga ko bazemera guhagarika imirwano ari uko gusa Perezida Taylor yeguye kugira ngo hajyeho guverinoma y’inzibacyuho. Ingabo zabo zimaze icyumweru gisaga mu nkengero z’umurwa mukuru Monronvia. Bamaze kumutwara hejuru ya 2 bya 3 by’igihugu cyose.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG