Uko wahagera

UNICEF ngo Abana Benshi muri Afurika Ntibandikishwa - 2003-06-17


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rivuga ko 70% by’abana bavuka muri Afurika batigera bandikishwa m’ubutegetsi. Ibyo ngo bituma guverinoma itita ku burenganzira n’umutekano by’abana benshi bo muri Afurika.

UNICEF yaraye isabye guverinoma zo muri Afurika gukora k’uburyo abana bose bashobora kwandikwa bakivuka.

UNICEF ivuga kandi ko kutandika abo bana bibavutsa amashuri no kuvurwa, kandi bigatuma barushaho kwiyandikisha mu gisirikari imburagihe no kubuzwa uburyo n’abapolisi.

Ibyo bihuriranye n’uko ejo ku wa mbere isi yose yizihizaga umunsi wahariwe umwana w’umunyafurika ku isi kuva muri 1991.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG