Uko wahagera

Abana b'Impunzi muri Congo Barakubititse - 2003-06-16


Abana b’Abanyarwanda bari mu nkambi zo mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuye n’ingorane nyinshi mu buhungiro. Bari bamaze igihe kinini mu mashyamba; bakoze imirimo y’uburetwa n’iya gisirikari, barongorwa ku ngufu, barahahamuka, ndetse banafatwa n’indwara z’ibyorezo.

Uretse n'ubuhamya bwabo, amaso yonyine akwibwirira ibibazo abana bavuye mu mashyamba bafite. Hafi ya bose bagaragaraho indwara z'imirire mibi, ihahamuka rikunze kugaragazwa ahanini no kujunjama, abandi baza bafite ibikomere ndetse abandi barabyimbye amaguru kubera urugendo rurerure.

Umwe mu baforomokazi babakira kuri site y'ishami ry'Umuryango wAbibumbye ryita ku mpunzi - HCR - i Goma, Uwimana Angelique, yatubwiye ko ikibazo gikunda kubakomerera cyane ari icy'abana barwaye ihahamuka.

Ati: “Iyo tuganira na bo tugerageza kubahumuriza bakatubwira ubuzima babayemo, tukagerageza kububumva no kubahumuriza. Abenshi babanye n'interahamwe mu mashyamba zicaga abantu bareba, zigafata abagore ku ngufu.”

Umwana witwa Innocent, umwe mu bana HCR iherutse kwakira i Goma, avuga ko mu ishyamba banamwikorezaga ibintu adashoboye. Ngo yashoboye gutoroka ari uko bamutumye gushaka ibyo kurya, ahita acika. Nyuma ngo yakomeje kurorongotana mu mashyamba kugeza ahuye n'abagiraneza bamugejeje, we n’abandi bana, ahandi HCR yakirira impunzi hafi ya Walikare.

Ubu Innocent ari mu nkambi ya Nkamira, aho impunzi z’Abanyarwanda zakirirwa zikiva muri Kongo, mbere yo koherezwa ku mirenge bakomokamo. Usibye no kuba agaragaraho imirire mibi, afite igikomere ku kaguru, kandi akkunda kwigunga. Bagenzi be bavuga ko ngo ajya akunda kugira uburwayi bwo kwitura hasi, nyuma yaho akamera nk'ikiragi.

Umuforomokazi Uwimana Angelique avuga kandi ko abana benshi bakira ngo batahuka barwaye indwara zifatira mu myanya y'ubuhumekero, malariya, inzoka n'ibindi. Mu gihe baba bategereje gusubizwa mu Rwanda, ngo bavurwa k’uburyo bw'ibanze, byaba ari indwara ikomeye bakoherezwa ku bitaro bikuru by'i Goma.

Undi mwana w’imyaka 15, Bukedusenge Eric we atahanye na se gusa n'umwe mu bavandimwe be. Avuga ko aho bari mu mashyamba muri Kongo ngo bari nk'inyamanswa.

Ati: “Birenze kuba inyamaswa kuko na zo zadutinyaga.”

Abo bana bose bemeza ko kurya cyangwa kuvurwa byari ingume. Ngo abashoboraga gusohoka mu mashyamba bakaba mu baturage bahabaga ari abacakara babo. Ngo bagombaga gukora kugira ngo bo n'imuryango yabo bashobore kubona icyo kurya.

Uwitwa Yakobo we avuga ko atibuka imyaka ye. Abo batahukanye ariko bavuga ko ubwo bageraga i Walikare muri 1997 ngo yari afite nk'imyaka 3, Nyuma ngo yaje kuburana n'ababyeyi be, yakirwa mu muryango w'Abanyekongo. Yagombye rero kuba ubu afite nk'imyaka 11 n'ubwo bitagaragara ko ayikwije.

Yakobo yivugira Ikirega n’Igiswayire gusa, nta jambo ry’Ikinyarwanda na rimwe yumva, kandi ngo yifuza kwisubirira aho yita iwabo kuko n'ibyo kuba ari Umunyarwanda ntabyo azi.

Yakobo asobanura ko akiba muri uwo muryango yita ababyeyi be, mu bihe by'ubucukuzi bw’ubutare bwa coltan, yajyanaga n’uwo yitaga se. Ibyo gucukura bimaze kubura amafaranga, ngo bajyanaga guhinga. Ubwo abandi bana babaga bagiye mu mashuri, ariko we agasigara akora imirimo yo gutunga umuryango. Yumva kuba atarajyaga kwiga ari ibisanzwe, nta burenganzira yavukijwe.

Ikigaragara mu nkambi zakira abo bana ni uko imiryango y'Abanyekongo yagiye ibakira ishyikiriza HCR kubera ibibazo by'ubukene. Kubabonera imiryango yabo bikaba bigoranye cyane kuko abenshi batakiyibuka.

Abana b'abakobwa bari hagati y'imyaka 13 na 18 na bo bahetse ababo bibyariye kandi batari kumwe na ba se; na bo ubwabo bari bakwiye kurerwa.

Muri abo bana kandi harimo ababuranye n'ababyeyi. Abandi na bo ni imfubyi z'ababyeyi bombi cyangwa umubyeyi umwe. Abandi, bafite ba se b'Abanyekongo cyangwa bari mu mitwe yitwaje intwaro, bisigariye iyo mu byaro cyangwa se mu mashyamba muri Kongo.

Abakobwa bafashwe ku ngufu akenshi ngo babatwaraga babakuye mu mashyamba bamaze gutandukana n'ababyeyi. Abandi na bo ngo bashakiraga ubuhungiro ku bagabo.

Akimanizanye Alphonsine avuga ko yarongowe afite imyaka cumi n'ibiri n'Umunyekongo wari ufite abandi bagore bamwangaga cyane kuko yari Umunyarwandakazi. Ngo yagombaga gukora cyane ngo yigure.

Akimanizanye avuga ko bamwe mu Banyarwanda bagombaga gutanga amadolari 10 buri muntu ku kwezi. Ngo babashyiragaho iterabwoba ko nibavuga ko ari Abanyarwanda RCD yari kubacyura ku ngufu bakicirwa mu Rwanda.

Akimanizanye amaze kubyara umwana wa mbere ngo byaje kumunanira, ajya gushaka undi mugabo w'Umunyarwanda, na we waje kumuta amaze kubyara umwana wa gatatu. Ubu atashye ahetse batatu kandi afite gusa imyaka 19. Nta kizere afite ko hari umuryango azasanga. Nta n’ubwo akibuka neza aho inzu y’iwabo iri kuko ngo yahunze akiri muto.

Icyo gikorwa cyo gucyura impunzi cyatangijwe n'umuryango w'iterambere w'Abanyekongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda TPD muri 1998. Ngo byari mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'umutekano muke wari mu karere ka Kivu y'amajyaruguru.

Musanganya Felix, umukozi wa guveverinoma watangiranye n'icyo gikorwa, avuga ko bajyaga gukangurira impunzi gutaha banyuze mu baturage kuko bitari byoroshye kumenya impunzi n'itariyo. Ngo boherezaga Abanyekongo b'Abahutu bakaba aribo bajya kubabwira amakuru yo mu Rwanda.

Bigitangira ngo bagiranye ibibazo na HCR kuko bari bafite imodoka imwe gusa yatwaraga abantu benshi icyarimwe. Nyuma y’amezi 6 ariko HCR ngo yaje kubafasha muri icyo gikorwa.

Ubu hari inkambi zibakira bakiva hirya iyo mu mashyamba. Buri nkambi iba ifite abakozi batatu : umukuru w'inkambi, umuforomo ndetse n'ushinzwe guteka. Izo nkambi ziri ahantu hatandukanye muri Kivu, harimo :Minova Kaluba, Kibabi, Masisi, Nyamitaba, Mweso, Tongo, Karengera, Kisharo, Nyanzale na Walikale igiyeho vuba.

Buri cyumweru hakirwa impunzi ziri hagati ya 100 na 200 zoherezwa mu yindi nkambi zitamaramo amasaha arenze 24 i Goma. Abarenga 60% baba ari abana bari munsi y'imyaka 18.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG