Uko wahagera

Zimbabwe: Abakozi ba Leta Bangiwe Kwigaragambya - 2003-06-15


Nyuma y’imyigaragambyo yamaze hafi icyumweru cyose yahagaritse ubuzima mu gihugu hose, guverinoma ya Zimbabwe yongereye urutonde rw’abakozi batemererwa kwigaragambya.

Ikinyamakuru Sunday Standard cy’aho muri Zimbabwe kivuga ko ku wa 5 ushize guverinoma yashyize ahagaragara itegeko rishya ribuza abakozi ba leta kwigaragambya. Icyakora abashinzwe minisiteri y’abakozi aho muri Zimbabwe ngo ntibashoboye kuboneka ngo bemeze cyangwa bahakane iyo nkuru.

Icyo kinyamakuru kivuga ko mu bakozi bavugwa cyane harimo abaganga b’amatungo n’abantu, abakora muri za pharmacies, mu bitaro, mu mazu y’itumanaho, mu nganda z’amashanyarazi, abatwara abakozi n’imizigo, hamwe n’abakozi ba radio na television bya leta.

Hari hashize iminsi mikeye Perezida Robert Mugabe atangaje ko imyigaragambyo n’izindi mvururu bitazongera kwemerwa mu gihugu cye.

Abayobozi b’ingaga z’abakozi muri Zimbabwe ariko bo bemeza ko iryo tegeko nshinga nta ngufu rizagira. Collin Gwiyo uyobora ishyirahamwe Zimbabwe’s Congress of Trade Unions avuga ko abakozi bazahora bigaragambya niba ibyo basaba bititaweho.

Mu ntangiriro z’uku kwezi abakozi benshi ba leta barenze ku mategeko ababuza kwigaragambya bafatanya n’abandi mu myigaragambyo y’ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Iyo myigaragambyo yamaze hafi icyumweru.

Abayoboke benshi ba MDC bafatiwe muri iyo myigaragambyo, abandi bayikubitirwamo. Umuyobozi wabo Morgan Tsivangarai na we yayifatiwemo ashinjwa ubugambanyi. Icyumweru gishize yakimaze muri gereza.

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko igiye kwongera imishahara y’abakozi ba leta bo mu ntera zose. Uzahembwa makeya ngo azajya ahabwa amadolari 40 y’Amanyamerika.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG