Uko wahagera

Muri Zimbabwe Abayobozi ba MDC Barafunze - 2003-06-09


Umunyamabanga mukuru w’ishyaka MDC, Welshman Ncube, abaye umutegetsi mukuru w’iryo shyaka ufunzwe. Muri gereza arasangayo na mugenzi we Morgan Tsvangarai uyobora iryo shyaka.

Welshman Ncube arashinjwa kuba mu cyumweru gishize ngo ari we wateje imyigaragambyo y’iminsi 5 yamaganaga Perezida Robert Mugabe.

Welshman Ncube yari amaze iminsi yihishe kuva ku wa 5, ubwo na Tsivangarai yafatwaga, ashinjwa ubugambanyi. Ejo ku wa mbere rero ni bwo yaje kwishyira mu maboko y’abapolisi.

Hagati aho, ababuranira Tsvangarai bavuga ko bafite ikizere ko none ku wa 2 azagushinjwa m’urukiko k’umugaragaro, kandi ko nyuma y’aho bashobora kumusabira gutanga ingwate akaba arekuwe.

Ncube na Tsvangarai bombi banashinjwa kandi kuba ngo barigeze kugambanira kwicisha Perezida Mugabe. Bombi barabihakana.

Avocat George Bizos uburanira Tsvangarai avuga ko ibyo bamushinja ubu ari agahomamunwa, kandi ko ngo nta kindi bigamije uretse kumuheza muri gereza kubera imyigaragambyo yo mu cyumweru gishize.

Kuva iyo myigaragambyo yaba muri Zimbabwe hose mu cyumweru gishize, Perezida Robert Mugabe yarahiriye kuzaguma k’ubutegetsi. Yanashinje icyo yita abanzi be i Londres n’i Washington kuba ngo ari bo bateguye iyo myigaragambyo.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG