Uko wahagera

AMATANGAZO 06 08 2003 - 2003-06-08


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Kayitare Matiyasi utuye ku murenge wa Gahoko, akagali ka Kavumu, umujyi wa Gitarama, Rusigariye Samweli utuye ku murenge wa Mpala, akagari ka Nyamabuye, akarere ka Kageyo, intara ya Gisenyi na Mukarubayiza Langwida utuye ku murenge wa Kamweru, akagari ka Rukiriro, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro, Hategekimana Jean Marie Vianney utuye ku murenge wa Gikono, akarere ka Gikondo, intara ya Kigali y’umujyi; Visenti Kanyabashi utuye I Kamembe, umujyi wa Cyangugu na Mutarambirwa Boniface utuye ku murenge wa Mwaka, akagali ka Gasumo, akarere ka Muhanga, ahahoze ari komine ya Mushubati, intara ya Gitarama, Sinabajije Emmanuel utuye ku murenge wa Shangi, akagari ka Kabaga, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu; Umuryango wa Ndahetuye Jean Baptiste utuye ku murenge wa Nkubankari, akarere ka Rushashi, intara ya Kigali-Ngali na Uwimana Asterie utuye ku murenge wa Kimisange, akagari ka Rebero, akarere ka Kimisange, intara y’umujyi wa Kigali.

1. Duhereye ku butumwa bwa Kayitare Matiyasi utuye ku murenge wa Gahoko, akagali ka Kavumu, umujyi wa Gitarama ararangisha abana be Nikuze Beata na Ndagijimana, bose bakaba barahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Kayitare arabasaba aho bari hose ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko mu Rwanda ari amahoro, kandi bakaba bifuza kubabona. Arakomeza ubutumwa bwe asaba kandi na Muberantwali Alphonse na madamu we, ko nabo bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba wumvise iri tangazo abazi ko yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Rusigariye Samweli utuye ku murenge wa Mpala, akagari ka Nyamabuye, akarere ka Kageyo, intara ya Gisenyi ararangisha Rukangirankiko Faransisiko, Mukamusoni na Makuza na Gakwaya. Aba bose Rusigariye avuga ko baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza abamenyesha kandi ko Tereza ubu yatahutse akaba ari mu Rwanda kandi bakaba barabonanye. Rusigariye ararangiza ubutumwa bwe asaba abo arangisha ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mukarubayiza Langwida utuye ku murenge wa Kamweru, akagari ka Rukiriro, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro aramenyesha umwana we witwa Uwimana Coleta n’umugabo we Ndayambaje Dusabe, batuye mu Kinigi, umurenge wa Byishaza, akarere ka Masisi, intara ya Kivu y’amajyaruguru, mu gihugu cya Congo-Kinshasa ko we n’abana batatu batahukanye ubu bageze mu Rwanda amahoro. Murakarubayiza arakomeza kandi abamenyesha ko abo basize baraho kandi babasuhuza. Arabasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ibafashe gutahuka. Mukarubayiza ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko baramutse batahutse bahitira kwa Gahongayire Caritas utuye I Taba ho muri Nyanza.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Hategekimana Jean Marie Vianney utuye ku murenge wa Gikondo, akarere ka Gikondo, intara ya Kigali y’umujyi araramenyesha murumuna we Nitegeka Alphonse baburaniye I Kintere, mu gihugu cya Congo-Brazzaville ko itangazo yahitishije baryumvise. Arakomeza amumenyesha ko se Muragizi Vianney na nyina Urayeneza Mariane ndetse n’abavandimwe be Martin Usabuwera, Nsabimana, Kabihoho, Karangwa na Iraduha bose baraho kandi ko bagituye aho bahoze mbere y’intambara. Hategekimana aramumenyesha kandi ko abo yasuhuje mu tangazo yahitishije barimo Gatashya Jonas, Agnes Mukarugema na Mukarucyahana Griliose baraho kandi ko bamutashya. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akiamara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Visenti Kanyabashi utuye I Kamembe, umujyi wa Cyangugu ararangisha mukuru we Kayumba Theoneste n’umugore we Verena bari batuye I Rugaragara, muri Kibumba, akaba ari mu cyahoze ari komine Kamembe. Kanyabashi aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge. Visenti Kanyabashi arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha kandi ko Kayijamahe n’umugore we, Munyankindi wo kwa Rusunyu ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Kanyabashi ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abo bari baturanye bose bakiriho, kandi ko Soni yitabye Imana. Ngo n’umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mukuru we yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mutarambirwa Boniface utuye ku murenge wa Mwaka, akagali ka Gasumo, akarere ka Muhanga, ahahoze ari komine ya Mushubati, intara ya Gitarama ararangisha se Baziyaka Deogratias, se wabo Karekezi Yusufu, nyirasenge Mukabahizi Veneranda wari kumwa na Hakizimana Musafiri na Nirere bakundaga kwita Mabindigili. Arabamenyesha ko Damascene, Mukamasabo na Mukamanzi bose baraho kandi bakaba babakumbuye cyane. Ngo baramutse bumvise iri tangazo bakwihutira kubibamenyesha babinyujije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Mutarambirwa ararangiza ubutumwa bwe abifuriza amahoro y’Imana no gutahuka ngo kuko ubu mu Rwana ari amahoro.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Sinabajije Emmanuel utuye ku murenge wa Shangi, akagari ka Kabaga, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu aramensyesha mushiki we Mukashyaka Verene baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko yabonanye n’umufasha we Goreti, ubu bakaba bafite abana babiri kandi ko ababyeyi bari amahoro, ko murumuna we Nyiransabimana yashatse ubu akaba abyaye rimwe. Sinabajije ararangiza ubutumwa bwe atashya kandi yifuriza amahoro Viateura Sindayigaya na Damiyani.

8. Dukurikijehi ubutumwa bwa Umuryango wa Ndahetuye Jean Baptiste utuye ku murenge wa Nkubankari, akarere ka Rushashi, intara ya Kigali-Ngali aramenyesha mukuru we Ndahigejeje Jean Pierre wasigaye I Goma, ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umusaba ko yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ashobora kubandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari ndahetuye@yahoo.fr Urarangiza umumenyesha ko abo mu muryango bose baraho kandi ko bamusuhuza cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Uwimana Asterie utuye ku murenge wa Kimisange, akagari ka Rebero, akarere ka Kimisange, intara y’umujyi wa Kigali arasaba Mujawamaliya Laurence, Mwiseneza Cecile, Libanje Deicola, Nsanzabera Didace, Ndayisaba Modeste na Anne Marie bose bakaba barabanaga mu cyahoze cyitwa Zayire ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira kubamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Uwimana ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko araho kandi ko abifuriza gutahuka. Ngo ari kumwe na Mukecuru kandi bakaba batuye aho bari batuye mbere y’intambara.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG