Perezida Charles Taylor wa Liberia yategetse ko imfungwa zo mu ntambara zose zirekurwa mbere y’imishyikirano azagirana n’abamurwanya ku wa 3.
Ibyo Perezida Taylor yaraye abitangaje mbere yo kujya muri Ghana, aho iyo mishyikirano y’ibyumweru 2 izabera.
Bizaba bibaye ubwa mbere guverinoma ya Charles Taylor izabonana imbona nkubone n’imitwe 2 imurwanya. Iyo mitwe yombi imaze kwigarurira hejuru ya kimwe cya kabiri cya Liberia.
Imishyikirano izaba iyobowe na Abdulsalami Abubakar wahoze ayobora Nigeria. Icyo iyo mishyikirano igamije ni ugushyiraho agahenge.
Umutwe Liberians United for Democracy, ari na wo ukomeye mu barwanya Charles Taylor cyane, wamaze gutangaza ko utazemera agahenge Perezida Taylor atabanje kwegura. Hashize imyaka 4 yose uwo mutwe umurwanya.
Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.