Uko wahagera

Congo: Guverinoma y'Inzibacyuho Iracyagorana - 2003-06-03


Muri Congo abayobozi ba guverinoma n’abo imitwe irwanya ubutegetsi bakomeje gushakisha uko bazashyiraho guverinoma y’inzibacyuho iteganywa n’amasezerano basinyanye i Sun City muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa 2.

Gusa kugeza ubu iyo guverinoma ikomeje kuba nk’inzozi, ahanini kubera kutumvikana ku kibazo cy’imiterere y’ingabo nshya za Congo.

Imitwee RCD Goma na MLC birwanya guverinoma y’i Kinshasa ntiyishimiye imigambi guverinoma ifite yo gushyiraho abakuru b’ingabo zirwanira k’ubutaka, mu kirere no mu mazi. Nta n’ubwo iyo mitwe yishimiye kandi ko guverinoma y’i Kinshasa ishaka gukomeza kuyobora intara 6 muri 10 zigize Congo.

Guverinoma yemereye umutwe RCD Goma guhitamo minisitiri w’ingabo mushya, no kuyobora intara imwe. MLC yo yahawe intara 2, ariko iracyasaba ubuyobozi bw’ingabo.

Hari hashize icyumweru gisaga intumwa za RCD-Goma zivuye mu mishyikirano y’i Kinshasa kubera kutumvikana na guverinoma. Perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo ariko yashoboye kubumvisha ko bagomba gusubira mu mishyikirano none ku wa 3.

Abavugizi ba RCD Goma bavuga ko batazisubiraho ku byo basabaga mbere, kandi ko ari ubwa nyuma basubiye mu mishyikirano. Umutwe MLC na wo uraba uri muri iyo mishyikirano, ariko uko uzayifatamo ntibiramenyekana.

Hagati aho, hari amakuru avuga ko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ingabo za RCD Goma ngo zirimo kurwana n’intavugirwamo z’Abahutu bashyigikiwe na guverinoma y’i Kinshasa. RCD Goma irashinja guverinoma y’i Kinshasa kuba ngo irimo kubangamira umugambi w’amahoro muri Congo wose.

Ntibyumvikane rero ukuntu umugambi w’amahoro muri Congo uzarusimbuka mu gihe hari mirwano yiyongera ku bwumvikane bucyeya bwari busanzwe hagati ya RCD Goma na guverinoma.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG