Uko wahagera

HCR ngo Impunzi z'Abarundi Zirimo Gutahuka ari Nyinshi - 2003-06-03


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko rihangayitse kubera umubare munini w’impunzi z’Abarundi zirimo gutahuka ziva muri Tanzania.

Umuvigizi wa HCR, Peter Kessler, avuga ko mu kwezi gushize honyine hatahutse impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 4 zivuye mu burengerazuba bwa Tanzania. Izo mpunzi ngo zatashye ku bwazo, nta kunga ya HCR zitewe.

Peter Kessler avuga HCR ihangayitswe n’uko ko izo mpunzi ngo zirimo gusubira mu turere tutaragarukamo umutekano kubera imirwano imaze iminsi ihabera.

Peter Kessler asobanura ko izo mpunzi z’Abarundi zirimo kuva muri Tanzania ari nyinshi kubera ubuzima bugenda burushaho kuzigora mu nkambi zo muri Tanzania.

Mu bibazo biri muri izo nkambi ngo harimo n’imfashanyo z’ibiribwa zagabanutse. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM, ngo riherutse kugabanya imfashyanyo ryahaga izo mpunzi kubera ibibazo by’ibiribwa bikeya.

HCR ivuga ko ibyo byose byiyongereye ku mananiza guverinoma ya Tanzania yashyize kuri izo mpunzi. Ayo mananiza ngo yatumye izo mpunzi zisigara zicungira ku mfashanyo z’ibiribwa gusa.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG