Uko wahagera

Irak: Abanyairak 25 ngo Bagiye Gushyirwa m'Ubutegetsi - 2003-06-02


Abategetsi muri Amerika bavuga ko ejo ku cyumweru hari abasirikari 2 b’Abanyamerika bakomerekerejwe mu murwa mukuru wa Irak, Baghdad.

Abo bategetsi bavuga ko abo basirikari ngo bakomerekeye mu gitero cya grenade cyibasiye imodoka yabo hafi y’umusigiti w’Abahisiramu b’Abasunites.

Nyuma y’aho ariko abasirikari b’Abanyamerika ngo bahatsinze Umunya Irak umwe nibura.

Hagati aho, ejo wari umunsi wa mbere w’igihe cy’ibyumweru 2 ingabo z’Amerika muri Irak zahaye Abanya Irak b’abasivili ngo babe basubije intwaro zabo.

Ibyo byumweru 2 nibirangira, hateganijwe ko izo ntwaro zizasakwa, abazisanganywe bakazacirwa imanza mu nkiko.

Abategetsi muri Amerika bavuga kandi ko muri Irak bashobora gushyiraho inama igizwe n’Abanya Irak bagera kuri 25, izagira uruhare m’ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

Hagati aho, Libya yatangaje ko ngo igiye gucana umubano na Irak, no gufunga ambassade yayo muri icyo gihugu.

Ibyo byaraye bitangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Libya, isobanura ko ngo basabye abadiplomates babo bose muri Irak kuvayo kugeza igihe ingabo z’Abongereza n’Abanyamerika zizavira muri Irak.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Libya risobanura ko icyemezo cyo gufunga iyo ambassade cyaturutse ku myitwarire y’izo ngabo.

Mu cyumweru gishize, ingabo z’Abanyamerika zagabye igitero kuri ambassade y’Abanyapalestina i Baghdad, zihafatira abantu benshi.

Nyuma y’icyo gitero ni bwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko abari bahagarariye ibihugu byabo muri Irak ku gihe cya Saddam Hussein batazongera gufatwa neza nk’uko byahoze.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG