Uko wahagera

AMATANGAZO 06 012003 - 2003-06-01


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Uwizeyimana Clementine utuye ku murenge wa Buramira, akagari ka Buramira, akarere ka Kinihira, ahahoze ari komine Tumba, intara ya Byumba; Gatera Charles utuye I Kamembe muri perefegitura ya Cyangugu na Nambaje Aminadabu utuye mu kagari ka Nyarusange, umurenge wa Ngoma, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu, Hategekimana Deo utuye I Nyamasheke, mu cyahoze ari komine Kagano, perefegitura ya Cyangugu; Niyibizi Izakali utuye ku murenge wa Muraza, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu na Karambizi Azaliyasi utuye ku murenge wa Nziranziza, akarere ka Ngenda, intara ya Kigali Ngali, Makuza Anastase utuye mu mugi wa Gisenyi, intara ya Gisenyi; Nyirimbabazi Domitila utuye ku murenge wa Gafumba, akarere ka Gikonko, intara ya Butare na Nzamwitakuze Delphine utuye mu kagari ka Rukereza, umurenge wa Kabaya, akarere k’umujyi wa Ruhengeri.

1. Duhereye ku butumwa bw Uwizeyimana Clementine utuye ku murenge wa Buramira, akagari ka Buramira, akarere ka Kinihira, ahahoze ari komine Tumba, intara ya Byumba aramenyesha umubyeyi we Mukamuhama Dancille, musazawe Habiyaremye Emmanuel na se wabo Habimana, bose akaba yarabasize muri zone ya Walekare, mu cyahoze cyitwa Zayire ko yage mu Rwanda amahoro. Arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko asigaye ari aho bahoze batuye mbere y’intambara kandi akaba aba wenyine. Aboneyeho rero kubasaba ko bakimara kumva iri bakwihutira gutahuka bifashishije imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge. Ararangiza abamenyesha ko nyirakuru Kakuze Marigarita yitabye Imana.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Gatera Charles utuye I Kamembe muri perefegitura ya Cyangugu ararangisha mukuru we witwa Simugomwa Vincent wagiye ahunze intambara yo muri 94. Aramumenyesha ko abo bari kumwe bose bageze mu rugo amaboro. Arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe kandi akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Gatera ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mukuru we Simugomwa ko yabimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nambaje Aminadabu utuye mu kagari ka Nyarusange, umurenge wa Ngoma, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu aramenyesha abiyingoma Sara wari atuye muri Gafunzo, ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Zambiya, Mukamusoni Consolee n’umugabo we Migenderano Gabriel bari batuye muri komine Kagano. Nambaje avuga ko aba bose baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire ubu akaba ari Congo-Kinshasa. Arabasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Bashobora kandi kumumenyesha aho baherereye muri iki gihe bakoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 08560374 Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Hategekimana Deo utuye I Nyamasheke, mu cyahoze ari komine Kagano, perefegitura ya Cyangugu ararangisha umwana we witwa Hategekimana Jean Pierre baburanye muri 94 ubwo yari ku Gisenyi aho yari yamutumye, intambara itera ataragaruka mu Rugo. Hategekima avuga ko uwo Jean Pierre ashobora kuba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akihutira gutaka ngo kuko bose I Nyamasheke bamutegereje kandi mu Rwanda akaba ari amahoro. Ngo ashobora kuzisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ikamufasha gutahuka.

5. Dukulikijeho ubutumwa bwa Niyibizi Izakali utuye ku murenge wa Muraza, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu, mwene Rwabanda Jeremy ararangisha abavandimwe be Nikuze Julie, umubyeyi we Kantashya Lucie na Tuyizere Simeon, bose bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Niyibizi arakomeza avuga ko Simeon ashobora kuba ari mu nkambi ya Kintele, ho muri Repubulika ya Congo. Arabasaba rero ko niba bakiriho bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Pasteur Bazimitima Elizafani, Nzayikorera Philippe, Gahamanyi Daniel na Nyirajyambere Rose ko batahutse bakaba barageze mu rugo amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bwa Karambizi Azaliyasi utuye ku murenge wa Nziranziza, akarere ka Ngenda, intara ya Kigali Ngali ararangisha umukecuru we Bizimana Maliyana, Kabuyenja Suzana, Ngarukiye, Munyangeyo Pheneas, Nduwamungu Dominique na Kazungu, bose bakaba bari batuye mu ntata ya Kibuye, mu cyahoze cyitwa komine Gisovu, umurenge wa Kitabura, akagari ka Rugeyo. Arabasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Kambabazi ararangiza itangazo rye amenyesha umukecuru Bizimana Mariyana ko abana be bose bageze mu Rwanda kandi bakaba bamutegereje.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Makuza Anastase utuye mu mugi wa Gisenyi, intara ya Gisenyi ararangisha Ndengeyingoma Cyprien mwene Bishumba na Mukamafara Laburensiya, Ruhezamihigo Vedaste mwene Kanyeshyamba na Colette, Mbiragijimana mwene Kagina na Mukarugwiza Fabienne. Mukarugwiza avuga ko babuze mu ntambara yo muri 94. Arabasaba ko niba bakiri bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko imiryango yabo ikiriho cyangwa bakabamenyesha abo baherereye muri iki gihe. Asabye n’undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo kubibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirimbabazi Domitila utuye ku murenge wa Gafumba, akarere ka Gikonko, intara ya Butare ararangisha Dusabimana Francoise, Ndimubanzi Vianney ushobora kuba ari mu nkambi ya Gikoma ho muri Tanzaniya, Nakabonye Forotonata, Mukankuzi Chantal wari kumwe na murumuna we bakundaga kwita Macibiri, Munyanshongore Atanaze n’umuryango we wose. Nyirimbabazi arakomeza kandi arangisha Ntitanguranwa Felecien n’umuryango wa bari kumwe na Karambizi Sililo. Nyirimbabazi aboneyeho kandi gusaba n’undi wese waba yumvise iri tangazo hari uwo yaba azi mu barivuzwemo kubimumenyesha. 9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nzamwitakuze Delphine utuye mu kagari ka Rukereza, umurenge wa Kabaya, akarere k’umujyi wa Ruhengeri aramenyesha umugabo we witwa Habiyakare Augustin ubarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville ko itangazo yahitishije ataryumvise neza. Aramusaba ko abishohoye yahitisha irindi kandi akamumenyesha neza amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo aramutse yifuje kumwandikira yakoresha aderesi zavuzwe haruguru cyangwa se akamuhamagara akoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 08635459. Nzamwitakuze ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko umwana we Uwase Delice, abavandimwe bwe Akimanizanye, Semivumbi, Munyentwali, Nyirahinduza na Nyakwezi bamutashya cyane kandi



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG