Uko wahagera

Israel Yemeye Umugambi w'Amahoro n'Abanyapalestina - 2003-05-26


Guverinoma ya Israel yemeye umugambi w’amahoro n’Abanyapalestina watanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ku baminisitiri 19 12 barawutoye.

Byabaye ubwa mbere mu mateka ya Israel guverinoma yaho yemera umugambi w’amahoro usaba ko habaho leta yigenga y’Abanyapalestina.

Gusa hari ibice by’inshi by’uwo mugambi abaminisitiri benshi ba Israel bamaganye, harimo uburenganzira bw’impunzi z’Abanyapalestina bwo gusubira mu butaka bahozemo mbere yo kwirukanwamo na Israel.

Abanyapalestina ariko bo basabye Israel kubahiriza uwo mugambi wose nta yandi mananiza.

Hagati aho, ibiro bya Perezida George Bush byo bivuga ko kuba guverinoma ya Israel yemeye umugambi w’amahoro n’Abanyapalestina ari intambwe ikomeye mu nzira y’amahoro.

Ubudage na bwo bwishimiye cyane ko Israel yemeye umugambi mushya w’amahoro n’Abanyapalestina.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubudage, Joschka Fischer, yatangaje ko icyo cyemezo cya Israel gifitiye akamaro kanini leta za Israel na Palestine zizaturana mu mahoro. Igisagaye ubu ngo ni uko impande zombi zishyira uwo mugambi mu bikorwa.

Minisitiri Fischer yatangaje kandi ko guverinoma y’Ubudage izashyigikira uwo mugambi, ifatanije n’ibindi bihugu bifatanije gukora umuryango w’ubumwe w’i Burayi.

Minisitiri Fischer ngo umuryango w’ubumwe bw’i Burayi wiyemeje gukomeza gushygikira umugambi w’amahoro hagati y’Abanyapalestina na Israel.

Umutwe Hezbollah warwanije Israel cyane muri Libani wo watangaje ko utazemera guhara intwaro zawo, unihanangiriza Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo ntibizatere Libani cyangwa Syria.

Uwitwa Sheikh Hassan Nasrallah avuga ko Libani na Syria bitewe Hezbollah yatangira kugaba ibitero by’abiyahuzi.

Ibyo Sheikh Nasrallah yabitangaje ejo ku cyumweru mu mihango yo kwibuka imyaka 3 ishize uwo mutwe wirukanye ingabo za Israel mu majyepfo ya Libani nyuma y’intambara yari yamaze imyaka 18.

Iyo mihango yatangiwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaganaga Israel n’Amerika.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko umutwe Hezbollah ari umutwe w’ibyihebe, zikaba zarasabye guverinoma ya Syria na Libani kuwurwanya.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG