Uko wahagera

Liberia: Perezida Taylor Aragerwa Amajanja - 2003-05-20


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko Abanyaliberia ibihumbi n’ibihumbi barimo guhunga kubera intambara ikarishye mu gihugu cyabo.

HCR ivuga ko impunzi z’Abanyaliberia zisaga ibihumbi 10 zavuye mu burasirazuba bwa Liberia kuva mu mpera z’icyumweru gishize ubwo muri icyo gihugu havukaga undi mutwe urwanya guverinoma yaho.

HCR ivuga ko uwo mutwe mushya umaze kwigarurira umugi wa Harper ku nkombe z’inyanja y’Atlantique. Ibyo ngo byatumye abasivili benshi bahungira muri Cote d’Ivoire.

Ku cyumweru agatsiko k’abasirikari ba guverinoma ya Liberia bigaruriye ubwato bwari bunyuze hafi y’uwo mugi, babuyobereza mu murwa mukuru Monrovia. Batwaye n’abasivili bagera ku gihumbi bahungaga imirwano muri uwo mugi.

Perezida Charles Taylor yagombaga kuzabonana n’abamurwanya muri Ghana mu kwezi gutaha. Abamurwanya bamaze kwigarurira hejuru ya kimwe cya kabiri cya Liberia yose.

Ku wa mbere umukuru wa HCR, Ruud Lubbers yasabye Perezida Charles Taylor kwegura. Perezida Taylor ngo ni we ubangamira cyane umutekano w’akarere kwose. Lubbers yasabye ko muri ako karere hoherezwa abasirikari bo kuhabungabunga amahoro.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG