Uko wahagera

Perezida Charles Taylor wa Liberia ngo Yegure - 2003-05-19


Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, arasaba ko Perezida Charles Taylor wa Liberia yegura ku mirimo ye.

Ruud Lubbers yaraye asabye Perezida Taylor kwegura nyuma y’uruzinduko rw’icyumweru yari arangije mu burengerazuba bw’Afurika.

Ruud Lubbers avuga ko Perezida Taylor ngo ari we muntu wa mbere ubangamiye umutekano y’Afurika y’Uburengerazuba yose. Ngo yagombye rero kwegura kugira ngo areke gukomeza kwicisha inzirakarengane.

Ruud Lubbers kandi yanasabye ko muri Liberia hoherezwa ingabo mpuzamahanga zo kuhabungabunga amahoro. Ubu igice kinini cya Liberia kiri mu maboko y’umutwe Liberians United for Reconciliation and Democracy urwanya guverinoma y’icyo gihugu.

Radio ya leta ya Liberia ivuga ko mu kwezi gutaha Perezida Taylor azajya muri Ghana mu mishyikirano y’amahoro n’abayobozi b’umutwe urwanya ubutegetsi bwe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Umuryango w’Abibumbye wongeye gufatira ibihano Perezida Charles Taylor kubera ko ngo ari we uteza intambara zose zivugwa mu karere ke aforoda intwaro, diyama n’imbaho.

Abashinjacyaha b’urukiko ruhana ibyaha byo mu ntambara rwo muri Sierra Leone na bo bashinja Perezida Taylor kuba ngo acumbikira abantu bashinjwa ibyaha byo mu ntambara byakorewe muri Sierra Leone.

Ubu muri Afurika y’Uburengerazuba hari impunzi ibihumbi 400 kubera intambara z‘urudaca.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG