Uko wahagera

Ahari Urukundo n'Umubano.... - 2003-05-12


Ino aha muri Amerika umugore witwa Lynda Taylor muri leta ya Florida arashinjwa kuba ngo yaribasiye umugabo we amunukiriza ibintu atashoboraga kwihanganira.

Uwo mugore w’imyaka 36 y’amavuko ngo yanukirije umugabo we amarashi yiteraga, amatabaza ahumura, imiti yica udukoko n’iyo kwogesha ibintu byo mu rugo. Abashinjacyaha bemeza ko ngo nta kindi yari agamije uretse kugirira umugabo we nabi.

Umugabo we, David Taylor, ni umwubatsi, akavuga ko atihanganira impumuro y’ibintu byinshi [ndlr: ngo bimutera allergie], nk'amarashi, amarangi, isima n’ibindi bikoresho byo mu bwubatsi. Ibyo ngo byatumye areka akazi ke k’uburyo ndetse aherutse no guhabwa amadolari ibihumbi 150 y’indishyi kubera ubwo "bumuga" avuga ko yatewe n'akazi.

Ibinyamakuru by’aho muri Florida bivuga ko Lynda Taylor yibasiye umugabo we n’izo mpumuro mu kwezi gushize. Ngo bari batangiye kuvuga ibyo gutandukana nyuma y’imyaka 3 bari bamaze barongoranye. David Taylor ngo yari amaze kwanga kumurekurira kimwe cya kabiri cya bya bihumbi 150 by’amadolari yari yahawe kubera kumugarira ku kazi.

Uburanira Lynda Taylor avuga ko urubanza rwe n’umugabo we ngo rugaragaza ko hari abantu batesha ubucamanza igihe.




Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG