Uko wahagera

Indwara ya SARS ngo Ishobora Gukumirwa - 2003-05-06


Agakoko gatera indwara ya SARS - Severe Acute Respiratory Syndrome - ngo karacyakwirakwira vuba n’ubwo isi yose yagahagurukiye.

Ibyo byaraye bitangajwe n’umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Madamu Gro Harlem Brundtland. Yari mu nama i Buruseli n’abaminisitiri bashinzwe ubuzima mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’i Burayi.

Madamu Brundtland asanga agakoko ka SARS gashobora gukumirwa no kurandurwa burundu. Gusa ngo haracyari kare kugira ngo bamenye aho iyo ndwara izahagararira.

Brundtland avuga ko iyo ndwara imaze gucika muri Vietnam, ikaba iri no kugabanuka cyane muri Canada. Mu Bushinwa ho icyakora ngo ntiracogora.

Hagati aho, umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi muri Mozambique, Armando Guebuza, yashyizwe ukwa wenyine mu gihe cy’iminsi 10 kubera gutinya ko yaba abungukanye indwara ya SARS.

Armando Guebuza, hamwe na bagenzi be 5 bari kumwe, bakubutse m’urugendo mu Bushinwa. Abategetsi bo muri Mozambique basobanura ko kubashyira ukwabo bigamije gusa kubuza iyo ndwara kwinjira mu gihugu cyabo.

Umwe mu bandi bategetsi b’ishyaka FRELIMO Armando Guebuza ayobora avuga ko uwo Guebuza na bagenzi be nta gakoko ka SARS kabagaragayemo ubwo bavaga mu Bushinwa.

Ubu hirya no hino ku isi abantu bagera kuri 6500 bamaze kwandura indwara ya SARS. Hafi maganane na 80 imaze kubahitana. Abaheruka bavugwa mu Bushinwa, Hong Kong, Taiwan, na Singapore.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG