Uko wahagera

Liberia Yongererewe Ibihano - 2003-05-06


Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yaraye ifashe icyemezo cyo gukomeza ibihano yari yarafatiye Liberia. Ibyo bihano bizongera kumara andi mezi 12.

Icyemezo kigumishaho ibyo bihano kivuga ko Liberia ikomeje gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi ikorera mu karere kayo. Guverinoma ya Liberia ngo ishyigikiye k’uburyo bugaragara abarwanya ubutegetsi bwa Cote d’Ivoire n’abacanshuro bo muri Sierra Leone.

Hari hashize imyaka 2 Liberia ifatiwe ibihano biyibuza kugura intwaro no kugurisha diamant n’amahanga kubera ko yari ishyigikiye umutwe Revolutionary United Front warwanyaga ubutegetsi bwa Sierra Leone baturanye. Ibyo bihano kandi bibuza Perezida Charles Taylor n’abandi bategetsi bakuru gutemberera mu bihugu bimwe na bimwe.

Ku bihano byari bisanzwe hiyongereyeho n’uko ubucuruzi bw’imbaho n’ibindi bicuruzwa bituruka ku biti Liberia yakuragamo amafaranga menshi na bwo bwabujijwe. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubwo bucuruzi ari bwo bufasha abategetsi ba Liberia kugura intwaro no kwirundaho amafaranga.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG