Uko wahagera

Mu Rwanda Harabera Inama k'Uburenganzira bw'Ikiremwa-Muntu - 2003-05-05


I Kigali mu Rwanda hateraniye inama y'impuguke m'uburenganzira bw'ikiremwamuntu muri Afurika.

Iyo nama y’iminsi 2 iteraraniyemo abaministre bo mu bihugu bigize umuryango Afurika Yibumbye bafite uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu nshingano zabo.

Iyo nama iziga uko iyubahirizwa ry'uburenzira bw'ikiremwamuntu ryifashe muri Afurika n'uburyo bwatezwa imbere. Hazigwa kandi n'ishyirwaho ry'urukiko nyafurika ruzajya ruburanisha abahohotera uburenganzira bw'ikiremwamuntu, hamwe n’uburyo bwo guteza imbere igitsina gore n’uburenganzira bw'abana.

Atangiza iyo nama, ushinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu muryango Afurika Yibumbye yavuze ko muri Afurika hakigaragara ibibazo byinshi bijyanye no kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Yasabye ibihugu byo muri Afurika gukora uko bishoboye ngo birangwe n'umuco wo kubahana.

Iyo nama y’i Kigali irakurikira iheruka kubera mu birwa bya Maurice mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 1999. Icyagezweho kuva iyo nama yo muri Ile Maurice yarangira ntikigaragara neza.

N’ubu kandi biragoye kwemeza niba inama y’i Kigali hari byinshi izageraho. Nk’urukiko rwo guhana abahohotera ikiremwa-muntu muri Afurika rushobora kutazitabirwa cyane. Kugeza ubu n’urukiko mpuzamahanga nk'urwo - Court Penale Internationale - ntiruritabirwa n'ibihugu byose, birimo n'u Rwanda rwakiriye iyo nama k’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Urwo rukiko - ruramutse rugiyeho - rushobora no kuzagira izindi ingorane zikomeye nirushaka gukurikirana ibyaha byakozwe mu ntambara mbere y’uko rujyaho. Ibihugu byo muri Afurika byabaye cyane mu ntambara zahohoteye uburenganzira bw'ikiremwamuntu k’uburyo ibyinshi bitinya ko bamwe mu bayobozi bakurikiranwa.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG