Uko wahagera

Concert ya Koffi Olomide Yararikoze muri Benin - 2003-05-04


Ibitaro byo muri Benin bivuga ko hari abantu 13 nibura baguye kuri stade Koffi Olomide, umucuranzi w’Umunyecongo - yari yagiye gucurangiraho. Abo bantu ngo bazize abandi babanyukanyutse.

Abayobozi b’ibyo bitaro, kimwe n’abari bahari, bavuga ko ako kaga kabaye ku wa 6 nijoro, k’umuryango wa Stade de l’Amitie yo mu murwa mukuru Cotonou. Abari bagiye kureba concert ya Koffi Olomide ngo biroshye muri iyo stade umuryango umaze gufungurwa, banyura hejuru y’abandi.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, bisubira mu magambo y’abategetsi bo muri Benin bavuga ko bazakoresha anketi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG