Uko wahagera

Congo: RCD-Goma ngo Ntishaka Visi-Perezida Ndombasi - 2003-04-22


Nyuma y'aho Prezida Joseph Kabila atangarije ko guverinoma ya Kinshasa izahagararirwa na Bwana Abudelaye Yerodiya Ndombasi ku mwanya wa Visi prezida, RCD-Goma yahise yamagana icyo gikorwa isaba Prezida Kabila kwisubiraho. RCD-Goma iravuga ko idashobora gukorana n'umuntu wahamagariye igice kimwe cy'Abanyekongo kwica abavandimwe babo.

Yerodiya Ndombasi yarezwe guhamagarira Abanyekongo kwica Abatutsi n'Abanyekongo basa na bo mu rukiko mpuzamahanga rw'i La Haye, ariko rwanga kwakira icyo kirego. Impamvu ikaba ari uko Ububiligi aribwo bwari bwatanze ikirego kandi butamufiteho ububasha kuko atari muri icyo gihugu.

Yerodiya Ndombasi yagombye kuzakorana n'abandi ba visiperezida 3, babiri bo mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw'i Kinshasa, ni ukuvuga RCD-Goma na MLC, undi akaba ari uhagarariye imitwe ya politike irwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Umwe mu mitwe ya politike ikomeye muri Congo, UDPS, uyobowe na Etienne Tchisekedi, na wo wamaganye ishyirwaho rya Yerodiya Ndombasi ku mwanya wa visi-perezida. Umutwe UDPS ni wo watanze ikirego mu Bubirigi ubwo wamuregaga guhamagarira Abanyekongo kwica Abatutsi .

Ubwo bwicanyi Ndombasi aregwa bwabereye ahantu henshi hatandukanye, ukuyemo uturere twa Bukavu na Goma twari twamaze kwigarurirwa n'umutwe wa RCD wari ushyigikiwe n'abanyarwanda.

Icyo gihe abatutsi n'abandi Banyecongo benshi baguye muri ubwo bwicanyi. Bari biganjemo Abanyakasayi bishwe urw'agashinyaguro, bamwe bakanatwikwa

Ubwo bwicanyi bwakozwe ubwo RCD-Goma yari imaze gutangiza intambara muri 98 ivuga ko irwanya ubutegetsi buvangura amoko y'Abanyecongo bukanabangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Icyo gihe RCD yari ifatanije na Leta y'u Rwanda na yo yavugaga ko isubiye Congo kubera ikibazo cy'umutekano no gukurikirana abakoze itsembabwoko n'itsembatsemba. Leta y'u Rwanda ikaba yararegaga nyakwigendera Perezida Laurent Desire Kabila gufasha abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

Hari ku nshuro ya kabiri u Rwanda rujya kurwana muri Congo ku mpamvu imwe. Urwanda ni na rwo rwafashije Perezida Laurent Desire Kabila guhirika ubutegetsi bwa MOBUTU Sese Seko.

Icyo gihe kandi ni bwo nyakwigendera Laurent Kabila yagiriraga ikizere Umunyarwanda, General Major James Kabarebe wari wayoboye urugamba, amugira umukuru w'ingabo z'Abanyekongo.

Intamabara ya RCD itangira Yerodiya Ndombasi yari umukuru w’ibiro bya Perezida Laurent Desire Kabila. Kuva aho atangiye gushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu gukangurira Abanyecongo kwica, Ndombasi akomeje gutangaza ko ngo umushoferi adashobora gukurikiranwa kuko yagonze inkoko cyangwa imbwa.

Ayo magambo yababaje bamwe mu bayobozi ba RCD-Goma nka Bizima Karaha ushinzwe iby'ubutegetsi n'umutekano usanga Yerodiya Ndombasi ngo yaragereranije abo yishe n'imbwa cyangwa inkoko.

Twabajije Bizima Karaha kuri telefone niba ririya tangazo rya RCD rigaragaza ko RCD itazemera gukorana na Yerodiya adusubiza ko ngo ko batakwemera gukorana n'abagenosideri kuko ngo byabangamira ubwiyunge bw'Abanyecongo.

Ababikurikiranira hafi barasanga kugira Yerodiya Ndombasi visi-perezida ngo bishobora kuba inzitizi ku byari bimaze kugerwaho mu gihe akanama gashinzwe ishyirwamubikorwa by'ibiganiro by'Abanyekongo kari gateganijwe mu minsi iri imbere mu murwa mukuru i Kinshasa. Impande zose zikaba zari zimaze kwemeza ko zizajya muri ako kanama.

Abakurikiranira hafi ibya Congo batangiye kwibaza uko bizagenda mu minsi iri imbere niba Prrezida Joseph Kabila akomeje gutsimbarara kuri Ndombasi, dore ko anabifitiye uburenganzira busesuye bwo guhitamo uwo ashatse nk'uko biteganijwe mu masezerano y'Abanyecongo.

Ku ruhande rwa RCD-Goma bavuga ko iyo atari impamvu yabuza umuntu wakoze icyaha kibasiye inyokomuntu gukurikiranwa n’ubutabera, ahawe kugira ubudahangarwa nka visi-perezida w'igihugu.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG