Uko wahagera

Mu Burundi no muri Congo Ntibubaha Ikiremwa-muntu - 2003-04-17


Komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu m’Umuryango w’Abibumbye yaraye yamaganye ihutazwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Ibyo byabereye mu nama y’iyo komisiyo iba buri mwaka i Geneve mu Busuwisi.

Congo yitirira abayirwanya ibikorwa byinshi byo kubangamira ikiremwa-muntu, cyane cyane ubwicanyi no kurya abantu mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu yanagaragaje kandi impungenge iterwa n’imirwano n’andi mabi akomeje, harimo gufata abagore ku ngufu, no gukoresha abana mu gisirikari cya leta n’icyo abarwanya ubutegetsi.

Iyo komisiyo ivuga ariko ko hari intambwe zigaragara guverinoma y’inzibacyuho y’Uburundi imaze kugeraho mu rwego rw’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Icyakora komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu y’Umuryango w’Abibumbye yanze icyemezo cyamagana Sudani, inaburizamo umugambi washakaga ko na Zimbabwe igibwaho impaka.

Abanyafurika 13 kuri 14 bari muri iyo komisiyo banze kwamagana Sudani - intumwa ya Uganda yo yarifashe -, hanyuma bose uko ari 14 bahitamo kudakora ku kibazo cya Zimbabwe.

Umwe mu bahagarariye Ubwongereza yemeza ko ibyo byemezo byombi, cyane cyane ku kibazo cya Zimbabwe, ngo byafashwe nta mpaka nyazo zigiwe. Guverinoma ya Zimbabwe ngo ikomeje kwima imfashanyo z’ibiribwa abatari abayoboke b’ishyaka riri k’ubutegetsi. Kuba kandi yaranafatiriye amasambu y’abazungu na byo ngo bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Abanyafurika bari muri iyo komisiyo ngo bongeye ku nshuro ya kabiri kwitwaza amabi abazungu bakoreye Abanyazimbabwe mu gihe cya gikolonize kugira ngo Zimbabwe itagibwaho impaka.

Nyamara umuvugizi w’umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, Lubna Freih, avuga ko ibibera muri Zimbabwe ubu ngo nta ho bihuriye n’igihe cya gikoloni.

Lubna Freigh avuga kandi ngo anafite impungenge nyinshi ku kibazo cya Sudani. Umuryango w’Abibumbye ngo ntuzongera gukurikirana uburenganzira bw’ikiremwa-muntu muri Sudani kandi byari bikenewe ko umugambi wo kugarurayo amahoro ushamikira ku myubahirize y’ikiremwa-muntu.

Lubna Freigh asanga kuba komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu itaritaye ku kibazo gikomeye nk’icya Zimbabwe ari agahomamunwa.

Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bemeza ko, uko bimeze ubu, bamwe mu bagize komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu m’Umuryango w’Abibumbye, batuma iyo komisiyo idakora akazi kayo ko kwerekana ko kwamagana ibihugu bibangamira ubwo burenganzira.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG