Uko wahagera

Congo: Perezida Kabila Yababariye Abamurwanyaga - 2003-04-16


Perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yaraye ahaye imbabazi abagize imitwe yari imaze imyaka 5 irwanya ubutegetsi bwe.

Iryo tegeko riteganywa n’umugambi wo kugarura amahoro muri Congo. Muri uwo mugambi hateganywa n’itegeko nshinga rishya, na guverinoma y’inzibacyuho.

Iryo tegeko rizababarira abarwanyaga ubutegetsi icyaha cyo kurwanya guverinoma no kwifatanya n’ibihugu by’amahanga muri icyo gikorwa.

Nta bwo ariko iryo tegeko rihanagura ibyaha byo mu ntambara cyangwa ibyaha by’itsembabwoko byaba byarakozwe n’abarwanaga bose, haba k’uruhande rwa guverinoma cyangwa ku bayirwanyaga.

Minisitiri w’itangazamakuru wa Congo, Kikaya Bin Karubi, avuga ko ibyaha nk’ibyo guhamba abantu babona cyangwa kubarya ari ibyaha byo mu ntambara. Ibyaha nk’ibyo rero byo ngo nta bwo bizababarirwa.

Hagati aho, abakozi b’umuryango w’abibumbye bazakora anketi ku bwicanyi bwa Ituri bategerejwe muri ako karere ku wa 3. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bw’ikiremwa-muntu rivuga ko impuguke zaryo 15 zizamara icyumweru mu mugi wa Drodro n’inkengero zawo, aho ubwicanyi bwabereye tariki 3 Mata.

Umuvugizi w’iryo shami, Jose Diaz, avuga ko izo mpuguke zizashakisha kumenya uko byagenze kugira ngo abicanye bashyikirizwe inkiko.

Anketi za mbere z’umuryango w’abibumbye zagaragaje ko hishwe abantu 966, biganjemo abo mu bwoko bw’Abahema, bazize ahanini abo mu bwoko bw’Abalendu bashyamiranye.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG