Uko wahagera

Rwanda: LIPRODHOR Irahangayitse Kubera Abazimira - 2003-04-15


Itangazo ry’umuryango LIPRODHOR uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu rivuga ko uwo muryango uhangayikishijwe n'izimira n'ifungwa biri kwigaragaza mu Rwanda.

LIPRODHOR ifite impungenge ko ibyo ngo bishobora gukurura impagarara mu baturage kuko ngo biri kuba mu gihe bamwe mu bayobozi b'igihugu, barimo n'abasirikare, barimo guhunga u Rwanda.

Mu bavugwa muri iryo tangazo harimo Major Ngirabatware Felisiani wari umuyobozi w'ishuri rikuru rya gsirikare ry'i Nyakinama, umuryango we ukaba ngo utaramenyeshwa impamvu z'ifungwa rye n'aho afungiye.

LIPRODHOR ivuga kandi ko n’uwitwa Damien Musayidizi wahoze ari umunyamabanga wa Minisitiri w'ingabo, General de Brigade BM Habyalimana - na we ubu uri mu buhungiro, - na we yazimiye kuva tariki 3 Mata muri uyu mwaka, hakaba nta we uzi irengero rye.

Undi uvugwa muri raporo ya LIPRODHOR ni umucuruzi Jean Marie Vianney Nkurikiyinka wari ufite akabutike muri segiteri Rugenge, i Kigali. We ngo yatwawe n'abantu batazwi mu kagoroba, ubwo yarimo acuruza.

Depite w’ishyaka MDR, Leonard Hitimana, na we aravugwa mu muri iryo tangazo, we akaba yarazimiye tariki 7 z'uku kwezi kwa kane. Amakuru atangazwa na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, ndetse na polisi y'igihugu, avuga ko imodoka ye ngo yatowe ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, mu ntara ya Byumba.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG