Uko wahagera

Cameroun: Abaryi b'Ingagi n'Inzovu Bahagurukiwe - 2003-04-15


Guverinoma ya Cameroun yabujije k’umugaragaro amaresitora kugabura inyama z’ingagi, chimpanze n’inzovu.

Abategetsi muri Cameroun bavuga ko abanyamaresitora bazafatanwa izo nyama bashobora kuzabifungirwa kugeza ku myaka 3, bakanacibwa amahazabu y’amadolari y’Amanyamerika asaga ibihumbi 16.

Uwo mugambi ngo ugamije kurwana kuri izo nyamaswa ngo ziri mu nzira yo gucika burundu muri icyo gihugu.

Abo bategetsi bahangayikishijwe n’uko izo nyamaswa zishobora kuzba zimaze gucika mu gihe cy’imyaka 10 kubera ko abakunda inyama z’umuhigo aho muri Cameroun ngo ari benshi cyane.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abahanga mu bumenyi bw’inyamaswa bashyize ahagaragara ubushakashatsi bwerekana ko umuhigo n’indwara birimo gutsemba ingagi na chimpanze zo mu karere Camerou irimo k’uburyo buteye ubwoba.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG