Uko wahagera

Irak: Umutuzo Utangiye Kugaruka i Baghdad - 2003-04-14


Abasirikari b’Amerika n’abasirikari ba Irak baraye barwaniye m’umugi wa Tikrit Saddam Hussein avukamo.

Ejo imirwano yavugwaga mu nkengero z’uwo mugi Abanyamerika bari bamaze iminsi bamenaho amabombes.

Hagati aho, umuyobozi w’ingabo zateye muri Irak, General Tommy Franks, avuga ko guverinoma ya Saddam Hussein ngo imaze kuba “kahise”, kandi ko ngo ingabo za Irak ubu zashiriye ku icumu.

Tommy Franks yongeraho ariko ko hakiri Abanyairak bakihagazeho k’uburyo adashobora gutangaza ubu ko ingabo ze zatsinze intambara burundu.

Perezida George Bush, hamwe n’abandi bategetsi bakomeye, nka sekereteri wa leta Colin Powell, na sekereteri w’ingabo, Donald Rumsfeld, baraye bongeye kwihanangiriza Syria ngo ireke gukomeza guha indaro abahoze muri guverinoma ya Saddam Hussein.

I Baghdad ubwaho, ingabo z’Abanyamerika zirimo kugerageza kuhagarura umutuzo nyuma y’ubusahuzi bwibasiye uwo mugi n’ibitaro hafi byose byaho.

Abategetsi b’Abanyamerika barimo kugerageza gusubiza Abanyairak mu mirimo y’umutekano, ubuvuzi, n’amazi n’amashanyarazi.

Croix Rouge mpuzamahanga ivuga ariko ko ibitaro by’i Baghdad byazahaye kubera ubusahuzi no kubura amazi n’amashanyarazi.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG