Uko wahagera

Irak: Saddam Hussein Byamurangiranye - 2003-04-10


Abasirikari b’Abanyamerika na burinde zabo bashinze ibirindiro ku mihanda y’umurwa mukuru wa Irak, Baghdad.

Ejo Abanyairak batagira ingano biroshye mu mihanda y’i Baghdad bitwaje inyundo n’ibindi bikoresho byo guhanura ishusho rinini rya Saddam Hussein. Nta bwoba bwa Sadam Hussein bari bagifite. Ubutegetsi bwe bwari bugeze ku ndunduro.

Abamarines b’Abanyamerika bafashije abo Banyairak guhanura ishusho ya Saddam. Kugeza ubu kandi nta we uzi niba Saddam Hussein akiriho cyangwa niba yaraguye mu gitero cyamushakaga ku wa mbere.

Gusa yaba akiriho cyangwa yarapfuye ngo nta cyo bikivuze. Abanyamerika n’Abongereza bigaruriye Baghdad kandi nta cyo ashobora kubakoraho.

Nyamara urusaku rw’amasasu n’amabombes rwakomeje kwumvikana mu nkengero za Baghdad. Aho i Baghdad kandi haravuagwa n’ubusahuzi butangiye kwiyongera.

Muri Departement y’ingabo hano i Washington sekereteri Donald Rumsfeld avuga ko intambara itararangira kandi ko imirwano ikomeye ishobora gukomeza mu turere turimo abayoboke ba Saddam Hussein na n’ubu bakirasa ku basirikari b’Abanyamerika n’Abongereza.

Abanyamakuru bari i Baghdad bavuga ko nta mutegetsi wa Irak n’umwe bamenye irengero rye. Na minisitiri w’itangazamakuru wakundaga kugaragara ngo yari yanyegeye. Sekereteri Rumsfeld avuga ko bamwe mu bategetsi ba Irak barimo guhunga, banyuze muri Syria.

Umuvugizi wa perezida George Bush, Ari Fleischer avuga ko Perezida Bush yishimiye uko urugamba rwo muri Irak rurimo kugenda. Gusa na we avuga ko initambara itararangira.

Kugeza ubu icyakora nta ntwaro z’ubumara cyangwa iziteza ibyorezo zari zagaragara muri Irak. Guverinoma ya Perezida George Bush yavugaga iteye muri Irak kubera ko Irak yari ifite izo ntwaro. Irak yo ariko yarabikahanaga.

Igisirikari cy’Amerika icyakora ubu kirimo gupima ibikoresho byatahuwe hafi y’ahitwa Karbala, mu ntangiriro z’iki cyumweru. Sekereteri w’ingabo Donald Rumsfeld ahangayitswe n’uko zimwe muri izo ntwaro ngo zishobora kuba zaravanywe muri Irak. Nta bwo ariko avuga igihugu izo ntwaro zaba zararigishirijwemo.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG