Uko wahagera

Umurwa Mukuru wa Irak Wagoswe - 2003-04-07


Intambara na Irak igeze mu munsi wa yo wa 19.

Muri iyo minsi ingabo zateye icyo gihugu zimaze kugota umurwa mukuru Baghdad k’uburyo ku cyumweru zari zimaze kwigarurira inzira zoze zigera muri uwo mugi.

Imihanda yose iva cyangwa ijya mu majyaruguru ya Irak yarafunzwe. Iyo mu majyepfo, uburengerazuba n’uburasirazuba na yo ni yo itahiwe.

Nyuma yo kwigarurira ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Baghdad, ingabo z’Abanyamerika zatangiye kugarura umutekano hafi y’icyo kibuga.

Abasirikari b’Abanyamerika kandi banagerageje kugera i Baghdad rwagati. Abategetsi muri Amerkka bavuga ko batazi uko imbaraga z’abarwana kuri uwo mugi zingana. Mu buyobozi bw’intambara i Doha muri Qatar ariko batangaza Abanyairak bahashiriye.

Mu majyepfo ingabo z’Abongereza zakomeje gusatira mu mugi wa Basra rwagati. Mu majyaruguru ya Irak ko ho ejo ku cyumweru abantu 17 nibura bahitanywe na bombe y’indege y’intambara y’Amerika, abandi 40 barakomereka. Abo bari abarwanyi b’abakurdes, bari kumwe n’abasirikari bamwe b’Abanyamerika. Abashinzwe igisirikari muri Amerika ngo barimo gukora anketi.

Hagati aho, Perezida George Bush w’Amerika na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Tony Blair, baritegura guhurira i Belfast, muri Irlande ya Ruguru, none ku wa mbere, kugira ngo bavugane ku ntambara yo muri Irak.

Mu byo bari buvugane harimo na Irak nyuma y’intambara. Tony Blair arashaka ko Umuryango w’Abibumbye uhabwa uruhare rugaragara muri Irak. Nyamara guverinoma y’Amerika yo yifuza ko ibihugu byishyize hamwe bigatera muri Irak ari byo bigiramo uruhare rukomeye kurusha uwo muryango.

XS
SM
MD
LG