Uko wahagera

Congo: Guverinoma y'Inzibacyuho Yasinyiwe - 2003-04-03


Amasezerano yo kurangiza burundu intambara muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yaraye ashyizweho umukono i Sun City, muri Afurika y’Epfo.

Gusa imihango yo gusinya ayo masezerano k’umugaragaro yatokojwe n’uko Perezida Joseph Kabila wa Congo atari ayirimo.

Intumwa zari muri iyo mihango zatangajwe n’uko Perezida Kabila atayigiyemo. Gusa umuvugizi w’abahuza we yemeza ko Perezida Kabila ataracyenewe cyane muri iyo mihango kugira ngo amasezerano asinywe.

Perezida Kabila na we namara gushyira umukono kuri ayo masezerano, hazahita hajyaho guverinoma y’inzibacyuho azaba ayoboye, n’abavisiperezida 4 bazava mu mitwe irwanya ubutegetsi, n’indi mitwe ya poritiki yo muri Congo. Ayo masezerano ubundi Perezida Kabila yagombye kuba yayasinye mu gihe kitarenze iminsi 3.

Ayo masezerano ataeganya ko guverinoma y’inzibacyuho izamara imyaka 2, nyuma hakazakurikiraho amatora rusange.

Ayo masezerano anateganya itegeko nshinga ry’inzibacyuho, n’umugambi wo kuvanga abasirikari ba guverinoma n’abo imitwe yayirwanyaga.

Kugeza ubu icyakora uzayobora ingabo nshya za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ntarumvikanwaho. N’uko abo basirikari bose bazavangwa ntibiranononsorwa neza.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG