Uko wahagera

Rumsfeld ngo Intambara Izarangirana na Saddam - 2003-04-02


Ejo ku wa 2 ingabo z’Abanyamerika zinjiye mu mugi wa Najaf, mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Irak, Baghdad.

Umuyobozi w’izo ngabo, Ben Hodges, avuga ko abaturage bo muri uwo mugi ngo babonye abasirikari ba Irak n’abapolisi bahunga umunsi wose. Ngo banafashije kandi Abanyamerika kwinjira muri uwo mugi no kugerageza kuwugaruramo umutekano.

Ejo kandi indege zakomeje gusuka amabombes i Baghdad no ku birindiro by’abasirikari bariunda Saddam Hussein.

Minisitiri w’intebe Mohamed Al Sahaf avuga ko ayo mabombe amaze guhitana abasivili 19 no gukomeretsa abandi basaga 100 mu minsi ishize.

Nyuma y’aho Al Sahaf yasomye itangazo avuga ko ngo ryari irya Perezida Saddam Hussein, asaba Abanyairak gushoza intambara ntagatifu - Jihad - ku ngabo zateye Irak.

Iryo tangazo ariko ryatumye abantu bongera kwibaza aho Saddam Hussein yaba aherereye muri ibi bihe. Kuva intambara yatangira, ntaragaragara akanya kanini kuri television.

Hano i Washington ho sekereteri w’ingabo, Donald Rumsfeld, yabeshyuje ibihuha bya guverinoma ya Irak, bivuga ko ngo hari imishyikirano ku gahenge irimo kugibwa mu ibanga.

Rumsfeld yavuze ko iyo mishyikirano ntayihari, kandi ngo nta kundi intambara izarangira Saddam Hussein n’ubutegetsi bwe bikiriho.

Ejo kandi abayobozi b’ingabo i Washington no ku kicaro cy’ubuyobozi bw’intambara muri Qatar bongeye kuvuga ko babajwe n’urupfu rw’Abanyairak b’abasivili bagera kuri 7 bishwe ku wa mbere.

Abasirikari b’Abanyamerika barashe minibus yarimo abasivili, harimo abana n’abagore, kuri barriere hafi y’umugi wa Najaf. Abo basirikari ngo babanje kurasa mu kirere kugira ngo bahagarike iyo minibus ariko ngo yanga guharara. Ubu anketi ngo zirimo gukorwa.

Kuri izo barrieres ubu abasirikari b’Abanyamerika barushijeho gukanura kubera igitero cy’abiyahuzi cyahitanye bagenzi babo 4 ku wa 6.

Muri Yordaniya na ho ejo ku wa 2 batangaje ko bataye muri yombi Abanyairak bakekaho kuba ngo barimo bacura umugambi wo kuroga amazi y’abasirikari b’Abanyamerika.

XS
SM
MD
LG