Uko wahagera

Congo: Guverinoma y'Inzibacyuho Iri mu Nzira - 2003-04-02


Uyu munsi ku wa 3 abashyamiranye muri Congo barasinya amasezerano yo gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ayo masezerano namara kwemezwa ku mugaragaro na Prezida Joseph Kabila, guverinema y’inzibacyuho izahita itangira imilimo. Ayo masezerano asaba ko haba aba visi-prezida 4. Batatu bava mu mitwe minini iri mu ntambara, n’umwe wava mu mutwe wa politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko udakoresha intwaro.

Byitezwe ko, inzibacyuho izamara imyaka ibiri n’igice, nyuma hakaba amatora azaba abaye aya mbere kuva Congo yabona ubwingege muri 1960. Ayo masezerano kandi arimo n’itegekonshinga ry’inzibacyuho, n’amasezerano agenga ingabo n’umutekano.

Icyakora impande zose ntizirumvikana ku buryo bwo guhuliza abari abarwanyi n’ingabo z’igihugu mu mutwe umwe, cyangwa k’uzayobora izo ngabo nshya z’igihugu.

Impande zose zishyamiranye zirashyira umukono kuri ayo masezerano, uyu munsi kuwa gatatu, i Johannesburg muri Afrika y’Epfo, imbere y’abayobozi b’ibihugu byinshi byo muri Afrika.

Ayo masezerano agomba kandi kwemezwa na prezida Kabila mu minsi itatu izakurikira. Ntibiramenyekana cyakora niba prezida Kabila araba ari mu muhango wo gusinya amasezerano.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG