Uko wahagera

Urwanda ngo Ntirugasubire muri Congo - 2003-03-31


Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki cyumweru, umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, LUPRODHOR, urasanga impamvu zitangwa z'intambara zidasobanutse. Akaba ariyo mpamvu isaba Leta y'u Rwanda kwirinda icyakongera guteza intambara z'urudaca n'imigadugararo mu karere k'ibiyaga bigari icyo ari cyo cyose.

Muri iryo tangazo kandi LUPRODHOR irasanga Leta y'u Rwanda imaze gutera intambwe igaragara mu kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu , ariko ko hari ibindi bintu bikibubangamiye.

Muri byo harimo uburenganzira k’umutungo, bukunze kwibanda ku masambu, cyane cyane muri Kigali Ngali, Kibungo ndetse n'Umutara.

Indi mbogamizi ngo ni nk'ifungwa k’uburyo budakurikije amategeko. Urugero ni nk’ifungwa ry’umunyamakuru Ismail Mbonigaba ndetse n’irya bamwe mu bahagarariye amwe mu madini.

Hari kandi n’ikibazo cy'abajura bitwaje intwaro, n’icyo impunzi zirukanywe muri Tanzaniya hadakurikijwe amategeko arengera impunzi.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG