Uko wahagera

AMATANGAZO 29 03 2003 - 2003-03-28




Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Dusabumuremyi Egille utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Muhanga, akagari ka Kaduha, umurenge wa Remera; Hakuzimana Emmanuel utuye ku murenge wa Mukamira, akagari ka Rugeshi, akarere ka Buhoma, intara ya Ruhengeri na Nyiramatama Christine utuye mu kagari ka Ntakara, umurenge wa Shyorongi, akarere ka Shyorongi, intara y’umujyi wa Kigali ngari, Ndayisaba Thomasa afatanyije na Mukabyagaju Rose bakaba barahoze batuye mu cyahoze cyitwa komine Rusatira, segiteri Kabona, ubu bakaba babarizwa ku murenge wa Gafumba, akarere ka Gikonko; Mukanoheli Anasitaziya utuye mu karere ka Bukamba, intara ya Ruhengeri na Nyirasafari Fais, umukozi mu iposita ya Nyamasheke, I Cyangugu, Zigiranyirazo Evariste utuye mu mugi wa Gitarama, segiteri Remera, serire Munani, perefegitura ya Gitarama, umuryango wa Ntabalinganira utuye I Kinyami, akarere ka Rebero, intara ya Byumba n’umuryango wa Maniraho Celestin utuye ku murenge wa Cyuna, akagari ka Cyuna, akarere ka Nyakizu, intara ya Butare.

1. Duhereye ku butumwa bwa Dusabumuremyi Egille utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Muhanga, akagari ka Kaduha, umurenge wa Remera ararangisha basaza be Elini Ndahayo, na Innocent Uwamahoro, murumuna we Jeanette Mukanyandwi, bose bakaba bose barahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire mu ntambara yo muri 94. Arabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro cyangwa se bagakoresha uko bashoboye bakabamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi ikurikira. Dusabemaliya Egille, B.P. 66 Gitarama, Rwanda. Dusabemariya ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Hakuzimana Emmanuel utuye ku murenge wa Mukamira, akagari ka Rugeshi, akarere ka Buhoma, intara ya Ruhengeri ararangisha mushiki we witwa Nyiragahoranye Foibe. Avuga ko ashobora kuba ari mu karere ka Ingwere, mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Arakomeza amumenyesha ko itangazo yigeze guhitisha kuri radiyo Ijwi ry’Amerika yaryumvise. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Hakuzimana arakomeza amumenyesha ko Monika, Niyonzima Jean Jerry Dudu na Mami Mabondo bose bamusuhuza cyane. Ndayambaje ndetse na se bo bitabye Imana. Ararangiza amumenyesha ko Niyonzima nawe ubu bari kumwe, akaba kandi amaze kugira umwe witwa Kwizera.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nyiramatama Christine utuye mu kagari ka Ntakara, umurenge wa Shyorongi, akarere ka Shyorongi, intara y’umujyi wa Kigali ngari ararangisha umwana witwa Havugimana Straton bakundaga kwita Gashirabake, akaba yaragiye ahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1994. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Aramumenyesha kandi ko Ntigashira Scholastique, Yvone Umutesi na Mukafuruta Viviane baraho kandi bakaba bamusuhuza cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Veronika na Cyprien bageze mu Rwanda amahoro.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Ndayisaba Thomasa afatanyije na Mukabyagaju Rose bakaba barahoze batuye mu cyahoze cyitwa komine Rusatira, segiteri Kabona, ubu bakaba babarizwa ku murenge wa Gafumba, akarere ka Gikonko bararangisha Kamagaju Solange n’umugabo we na Mushimiyimana Samuel, bakaba baragiye bahunze intambara yo muri 94 berekeje mu cyahoze cyitwa Zayire. Barabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Barakomeza ubutumwa bwabo barangisha Ntamurembya Razaro wahoze mu nkambi ya Kintere, mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Baramusaba ko na we akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka. Bararangiza babamenyesha ko bashobora kubandikira bakoresheje agasanduku k’iposita 225 Butare cyangwa se 589 Butare, Rwanda.

5. Dukulikijeho ubutumwa bwa Mukanoheli Anasitaziya utuye mu karere ka Bukamba, intara ya Ruhengeri ararangisha nyirasenge witwa Nyirangali Tereziya. Mukanoheli akaba avuga ko ngo ashobora kuba atuye mu gihugu cya Uganda, ahitwa Mulago ho muri Kampala. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko basaza ba Kanyarugali na Ngarama bitabye Imana. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo yatahuka agasura abasiagaye ngo kuko bamukumbuye cyane.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nyirasafari Fais, umukozi mu iposita ya Nyamasheke, I Cyangugu ararangisha umwana we w’umukobwa witwa Nyirambarushimana Adria hamwe n’umugabo we Baganizi Francois bakunda kwita Papa Aline. Arabasaba ko niba bairiho babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika. Arakomeza ubutumwa bwe kandi abasaba ko bakwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se Umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabafasha gutahuka. Nyirasafari ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Icyimpaye Yuliyana , Uwifashije Liberata na basaza be Akimana na Ngirababyeyi Jean Yves bose ubu batahutse mu Rwanda kandi baka bari amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

6. Dukomereje rero ku butumwa bwa Zigiranyirazo Evariste utuye mu mugi wa Gitarama, segiteri Remera, serire Munani, perefegitura ya Gitarama aramenyesha umuryango wa Gahutu Emmanuel cyane cyane mushiki we Seraphine bakunda kwita Mama Noella urupfu rutunguranye rw’umubyeyi wabo Mukankusi Gatarina witabye Imana ku ya 20/02/2003. Zigiranyirazo aboneyeho kandi kubamenyesha ko ubutumwa bamwoherereje babunyujije kuri Madamu Uwitonze Valentine yabubonye.

7. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Ntabalinganira utuye I Kinyami, akarere ka Rebero, intara ya Byumba ararangisha abahungu be Twahirwa Alphonse na Michel bahoze mu nkambi ya Kintere, mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Uwo muryango urabamenyesha ko basabye kwihutira gutahuka ngo kuko iwabo ubu ari amahoro. Uwo muryango uramenyesha kandi Twahirwa ko umufasha we Uwimana Cesarie n’umwana we baraho kandi bakaba bameze neza. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza ikabafasha gutahuka.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bw’umuryango wa Maniraho Celestin utuye ku murenge wa Cyuna, akagari ka Cyuna, akarere ka Nyakizu, intara ya Butare urasaba umwana witwa Mureramanzi wahunze yerekeza mu cyahoze cyitwa Zayire ko yakwihutira gutahuka akaza mu rugo akimara kumva iri tangazo kuko umubyeyi we Mukamudodo amukeneye cyane ngo kandi no mu Rwanda akaba ari amahoro. Uwo muryango uboneyeho no gusaba undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG