Uko wahagera

AMATANGAZO  22 03 2003 - 2003-03-21


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Mukagwiza Rozata utuye mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Butambara, akagari ka Kijibamba, intara ya Cyangugu; Niyirora Drocella utuye mu kagari ka Gihembe, akarere ka Gisuma, intara ya Cyangugu na Kabagema Mariamu utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Ruhuha, akagari ka Kimikamba, intara ya Kigali-ngali, Jean Nizeyimana utuye muri serir Ngambi, segiteriMbazi, mu cyahoze ari komine Rukondo, perefegitura ya Gikongoro; Amani Habarurema utuye ku murenge wa Taba, akagari ka Cyinzuzi, akarere ka Taba, intara ya Gitarama na Rugeruza Esdras utuye ku murenge wa Buhinga, intara ya Gisunzu, ariko akaba ataravuze neza intara atuyemo, Nizeyimana Medard utuye ku murenge wa Gisari,akagari ka Kirenzi, akarere ka Ntongwe, intara ya Gitarama; Celestin Hategekimana afatanyije n’umufasha we Mukanziga Annonciata bakaba batuye ku murenge wa Nduba, mu kagari ka Musezero, akarere ka Gasabo, intara ya Kigali-Ngali na Nakazungu Felecien utuye mu karere ka Bukonya, paroisse Janja, akagari ka Mugunga, intara ya Ruhengeri.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mukagwiza Rozata utuye mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Butambara, akagari ka Kijibamba, intara ya Cyangugu ararangisha Ntibagororwa Dorothee, Muhire Dani, Mushyitsi Sani na Nkundimana Emmanuel. Mukagwiza avuga ko yumvise ko baba baherereye mu karere ka Nshili, na Rwamiko ho mu ntara ya Gikongoro. Arabasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamugeza amakuru yabo muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi yavuzwe haruguru. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko babakumbuye cyane kandi ko babishoboye banyaruka bakaza kubasura.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Niyirora Drocella utuye mu kagari ka Gihembe, akarere ka Gisuma, intara ya Cyangugu ararangisha umuhungu we Ndayishimiye Patrice. Niyirora avuga ko uwo muhungu we yaburiye yaburiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba rero ko biba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibafashe gutahuka. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko we ndetse n’abandi bana bose baraho kandi ko bamutashya.

3. Tugeze ku butumwa bwa Kabagema Mariamu utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Ruhuha, akagari ka Kimikamba, intara ya Kigali-ngali aramenyesha abana Nshimiyimana Faustin na Habumuremyi Jean, ubu bakaba babarizwa I Loukolela ho mu gihugu cya Congo-Brazzaville ko babamenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Kabagema arakomeza abamenyesha ko abo bari kumwe mu cyahoze cyitwa Zayire nka ba Katana Fimulac ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda. Ararangiza abasaba ko batahuka bifashishije imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se Croix Rouge.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Jean Nizeyimana utuye muri serir Ngambi, segiteri Mbazi, mu cyahoze ari komine Rukondo, perefegitura ya Gikongoro ararangisha umuvandimwe we witwa Harelimana Emmanuel babanaga mu nkambi ya Gashusha nyuma bakaza gutandukana muri 96. Aramumenyesha rero ko we ubu yatahutse akaba ari aho yahoze atuye mbere y’intambara. Nizeyimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi n’abavandimwe bose bamusuhuza kandi ko ibaruwa yandikiye Etienne Habyalimana yamugezeho. Aramusaba ko agomba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza cyangwa se ingobo za MONIC. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo kubimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Amani Habarurema utuye ku murenge wa Taba, akagari ka Cyinzuzi, akarere ka Taba, intara ya Gitarama ararangisha umwana we witwa Marie Caire Uwirere wasigaye mu cyahoze cyitwa Zayire ubwo batahukaga, mu senywa ry’inkambi. Aramumenyesha ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Habarurema aboneyeho kandi kumenyesha n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mwana ko yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Rugeruza Esdras utuye ku murenge wa Buhinga, intara ya Gisunzu, ariko akaba ataravuze neza intara atuyemo ararangisha Mukantegeye Adela, Habimana Pierre na Eugenie Uwiragiye baburaniye I Walekale ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza abamenyesha kandi ko Uwilingiyimana, Hahirwuwihuza na Nyirandimubanzi Maliya bose baraho kandi ko babasuhuza cyane. Ararangiza abamenyesha ko umugore wa Kabanda Yasoni nawe ubu yageze mu Rwanda amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nizeyimana Medard utuye ku murenge wa Gisari,akagari ka Kirenzi, akarere ka Ntongwe, intara ya Gitarama ararangisha mushiki we Herena Mukamasabo, ngo hakaba baherukanira mu nkambi ya Inera na Kashusha, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Nizeyimana aramumenyesha ko umwana we afitwe na Ridiya wa Saratiyeri, bakaba bari I Masisi. Arakomeza amumenyesha ko we yageze mu Rwanda mu 1997 ari kumwe n’umukecuru we ndetse n’abana. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo mukuru we Mukandutiye arahari hamwe n’abana be. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwifashisha imiryango y’abagiraneza ikamufasha gutahuka.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Celestin Hategekimana afatanyije n’umufasha we Mukanziga Annonciata bakaba batuye ku murenge wa Nduba, mu kagari ka Musezero, akarere ka Gasabo, intara ya Kigali-Ngali barasaba umwana wabo Kamizikunze Jean Claude wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 94 ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Barakomeza ubutumwa bwabo bamumenyesha ko bari kumwe na Mukashyaka Claudine, Mukamuganga Consolata, Karenzi Stanislas, Karegeye Ufitamahoro na Nsekambabaye Pierre.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nakazungu Felecien utuye mu karere ka Bukonya, paroisse Janja, akagari ka Mugunga, intara ya Ruhengeri aramenyesha umuntu watanze itangazo avuga ko ari mu gihugu cya Centrafrique, ahitwa I Bangui ko ataryumvise neza. Aramusaba rero ko yakongera akarihitisha kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se akamwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru. Ngo ashobora no kumuhamagara kuri nimero za telefone 08465376 cyangwa 08533684. Aramumenyesha kandi ko Muhimpundu Epiphanie, Ndolimana Donat na Sylver Habineza baraho kandi ko bamusuhuza cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka mu Rwanda akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu ari amahoro.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG