Uko wahagera

Rwanda: Abadepite Bemereye Ingabo Gusubira muri Congo - 2003-03-20


Abadepite b'Urwanda basobanuye ko umutekano w'Urwanda wugarijwe n'ibitero bya Uganda na guverinoma y'i Kinshasa, bifatanije n'interahamwe ex-fars, ndetse n'abandi barwanya Leta y'u Rwanda. Ibyo byatumye bafata icyemezo cyo guha ingabo z'Urwanda uruhusa no kuzifasha gusubira muri Congo izindi nzira zose nizizananirana.

Icyo cyemezo bagifashe nyuma y'inama k'umutekano w'Urwanda yari yatumijwemo Ministre w'ububanyi n'amahanga, Muligande Charles na Ministre w'ingabo, General Major Gatsinzi Marcel, hamwe n'umukuru w'ingabo, General Major James Kabarebe.

Muri iyo nama Ministre Charles Muligande yavuze ko baganiriye na bamwe mu ntumwa z'Umuryango w'Abibumbye, babemerera ko bagiye gusuzuma ikibazo cy'u Rwanda bakabonana n'abo kireba.

Perezida w'u Rwanda na we ngo yakomeje guhamagara bamwe muri bagenzi be agira ngo abagezeho uko ikibazo giteye kugira ngo barebe uko babuza Uganda na Leta ya Kinshasa gufasha abatera Urwanda. Ngo baranakomeza kwibutsa ko Perezida Kabila Joseph wa Congo akomeje kwirengagiza ko yasinyiye kwambura intwaro interahamwe na ex-fars, akabashyikiriza u Rwanda.

Hagati aho ariko Prezida Thabo Mbeki w'Afurika y'epfo we akomeje gufatanya n'Ubwongereza bwari busanzwe ari umuhuza hagati y'u Rwanda na Uganda ngo barebe uko bahuza abashyamiranye ikibazo kibonerwe umuti nta ntambara ibaye. Ngo hateganijwe no gutumizwa akanama gashinzwe gukemura amakimbirane m'Umuryango Afurika Yibumbye, byananirana hagatumizwa inama idasanzwe.

Bamwe mu badepite bo bemeje k'umugaragaro ko u Rwanda nta na rimwe rwigeze rutabarwa ubwo rwatakambiraga amahanga haba mu gihe cy'itsembabwoko, mu gihe cy'imyitozo y'interahamwe mu nkambi zo muri Congo, cyangwa mu gihe cy'ibitero byaturukaga Congo byibasira Gisenyi, Cyangugu na Ruhengeri. Basanga rero u Rwanda rutakwizera ko ubu aribwo ruzatabarwa; ngo rwagombye ahubwo kuba rwiteguye.

Ku ruhande rw'ingabo z'u Rwanda zo ngo ziriteguye; ngo zitegereje gusa gukumirira umwanzi muri Congo ataragera mu Rwanda mu gihe inzira z'amahoro zananirana. Imwe mu mpamvu itangwa ngo nuko u Rwanda ari ruto bakaba batategereza ko baza gutera kuko batabona aho basubirira inyuma.

General Major James Kabarebe we asanga ngo ibikorwa bimwe by'ingabo za Uganda byerekana ko icyo gihugu cyatangiye intambara. Ingabo za Uganda ngo zivogera ikirere cy'Urwanda, zikohereza intasi mu Rwanda ndetse zikajya no gutwara abaturage b'Urwanda, zibahungisha.

Icyizere cy'uko hazaboneka igisubizo ubu kiri kure. Uganda nimara kuva muri Congo izasigira ibirindiro byayo ingabo za Congo Leta y'u Rwanda ikomeje kuvuga ko zifatanije n'interahamwe. Ababikurikiranira hafi baravuga ko Leta ya Uganda yaba aribwo buryo ibonye bwo kwegereza abarwanya Leta y'u Rwanda hafi y'aho bakwitegurira gutera u Rwanda; Uganda ivuye muri Congo rero ngo ntibishobora gutangira ingabo z'Urwanda.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG