Uko wahagera

Irak: Hirya no Hino ku Isi Bakomeje Kwamagana Intambara - 2003-03-16


Ejo ku wa 6 hirya no hino ku isi bongeye kwigaragambya bamagana intambara na Irak.

Hano i Washington abantu ibihumbi n’ibihumbi barigaragambije bajya no muri za concerts zamaganaga intambara. Indi myigaragambyo nk’iyo yari iteganijwe no mu yindi migi yo muri Amerika. Abakoresheje iyo myigaragambyo bavuga ko na none ku cyumweru bari bukoreshe indi myinshi.

Ejo ku wa 6 abahisiramu amagana n’amagana na bo barigaragambije i Londres mu Bwongereza, imbere ya za ambassadez z’ibihugu by’Abahisiramu, basaba ko guverinoma z’ibyo bihugu zamagana intambara na Irak.

Abantu bagera ku bihumbi 5 na bo barigaragambije muri Turkiya ubwo abasirikari b’Abanyamerika barimo bapakurura ibikoresho bya gisirikari, barinzwe n’abapolisi bo muri Turkiya.

I Baghdad muri Irak na ho abantu ibihumbi n’ibihumbi barigaragambije berekana ko bashyigikiye Perezida Saddam Hussein kandi ko biteguye kumufasha kurwanya Abanyamerika. Batwitse amadarapo y’Amerika banamagana intambara.

Indi myigaragambyo nk’iyo yabereye no muri Yemen, Yordaniya no mu ntara z’Abanyapalestina, kimwe no mu Burusiya.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa na byo bikomeje kutavuga rumwe ku kibazo cya Irak.

Ejo Perezida Bush yaraye atangaje ko nta cyizere ko Irak izareka intwaro zayo ku neza. Ibyo yabitangaje hasigaye igihe gitoya ngo ajye kubonana n’abategetsi b’Ubwongereza na Espagne bavuga rumwe ku kibazo cya Irak. Inama yabo iraba none ku cyumweru.

Ubufaransa bwo buvuga ko kugeza ubu nta mpamvu yo gutera Irak bwari bwabona. Ubufaransa na bwo bwatumije inama ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubufaransa, Uburusiya n’Ubudage ku wa 2 kugira ngo bige kuri raporo iheruka y’abagenzuzi b’intwaro muri Irak.

Impande zombi zimaze iminsi zireshya ibindi bihugu 6 byo mu nama y’umutekano bitari byerekana aho bihagaze ku kibazo cya Irak kugira ngo bizatore cyangwa byamagane ikindi cyemezo cy’iyo nama kuri Irak.

Hagati aho ariko, guverinoma y’Amerika ivuga ko irimo gutegura ubutegetsi bw’inzibacyuho Saddam Hussein nava k’ubutegetsi.

Umujyanama wa Perezida Bush mu byo umutekano, Condoleeza Rice, yaraye atangarije television Al Jazeera yo muri Katar, ko bizeye ko iyo guverinoma ngo yahita itangira gukorera Abanyairak vuba.

Iyo guverinoma ngo yaba inarimo Abanyairak bo mu moko yo muri Irak akomeye, kimwe n’abo mu madini yaho yose.

Guverinoma ya Perezida Bush iteganya ko nyuma y’intambara muri Irak abasirikari b’Amerika n’ibindi bihugu byaba biriyo ari bo babanza kuyobora Irak igihe gitoya nyuma yo kurekurira iyo guverinoma y’inzibacyuho. Iyo guverinoma ariko ngo nta bwo yarekurirwa ibibazo bikomeye nk’igisirikari cya Irak cyangwa ibiro bishinzwe iperereza, mbere y’uko bivugururwa.

XS
SM
MD
LG