Uko wahagera

Guverinoma y'Ubumwe muri Cote d'Ivoire Yabonetse - 2003-03-13


Minisitiri w’intebe mushya wa Cote d’Ivoire, Seydou Diarra, aritegura gutangaza guverinoma y’ubumwe bw’igihugu. Seydou Diarra avuga ko bigenze neza yakoresha inama ya mbere ya guverinoma ye none ku wa 4 mu murwa mukuru Yamoussoukro.

Abantu benshi biteze ko noneho agiye gutangaza abagize guverinoma nyuma y’impaka n’imvururu ndende iyo guverinoma yari imaze itegerejwe.

Abarwanya ubutegetsi bwa Cote d’Ivoire bazahabwa minisiteri 9 muri 41 zigize iyo guverinoma. Ikibazo gikomeye ubu ni ukumenya uzashingwa minisiteri z’ingabo n’ubutegetsi bw’igihugu.

Icyo cyemezo cyizafatwa n’inama y’umutekano igizwe n’abantu 15, barimo Minisitiri w’intebe Diarra ubwe, Perezida Laurent Gbagbo, n’intumwa z’imitwe yose irwanya guverinoma, iz’abasirikari n’izo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iyo nama y’umutekano ya Cote d’Ivoire yakoresheje inama yayo ya mbere ku wa 2 kugira ngo yemeze abazashingwa minisiteri z’ingabo n’ubutegetsi bw’igihugu.

Iyo nama yashyizweho mu mishyikirano yabereye muri Ghana mu cyumweru gishize, ubwo abarwanya ubutegetsi bemeraga guhara izo minisiteri. Izo ministeri zombi ni zo zari zakomeje kuba inzitizi ikomeye yatumaga guverinoma y’ubumwe muri Cote d’Ivoire itajyaho nk’uko amasezerano y’i Paris mu Bufaransa yari yabigennye mu kwezi kwa mbere.

Inama yo ku wa 2 kandi yabaye iya mbere Perezida Laurent Gbagbo yabonaniyemo n’abamurwanya imbona nkubone k’ubutaka bwa Cote d’Ivoire.

Ari abarwanya ubutegetsi, ari n’abashyigikiye guverinoma bose ntibizeye neza ko guverinoma nshya izafata. Minisitiri w’intebe Seydou Diarra yahawe amezi 6 yo gukomeza iyo guverinoma. Icyo igamije ni ukugira ngo imirwano ihagarare nyuma y’intambara yari imaze andi mezi 6 irose muri Cote d’Ivoire.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG