Uko wahagera

Urukiko Mpuzamahanga Ruhoraho Rwaratangiye - 2003-03-12


Icyagaragaye mu mihango yo gutangiza urwo rukiko ku mugaragaro ni uko nta ntumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari ihari.

Nyamara iyo mihango yarimo abashyitsi bagera kuri 500, barimo n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Kofi Annan, wari uyiyoboye.

Kugeza ubu, ibihugu 89 ni byo byasinyiye gukurikiza ayo masezerano y’i Roma ashyiraho urwo rukiko. Cyokora Amerika ntirimo.

Urwo rukiko mpuzamahanga rwa mbere ruhoraho ruzaba rufite ububasha bwo guca imanza z’ibyaha bikomeye byakozwe kw’isi, birimo itsembabwoko n’ibyaha bikorerwa inyoko muntu. Ububasha bw’urwo rukiko ariko buzagarukira gusa ku bihugu byasinyiye gukurikiza amasezerano arushyiraho.

Ubutegetsi bwa prezida Bush butinya ko abaturage b’Amerika bashobora gushinjwa mu buryo budahwitse, akaba ari yo mpamvu rwanze ishingwa ry’urwo rukiko. Amerika kandi yakoze amasezerano n’ibihugu 22 kugirango ntibizohereze Abanyamerika bakekwa gucirirwa imanza muri urwo rukiko.

David Scheffer ni we wasinye amasezerano y’i Roma, ari ambasaderi w’Amerika ku bireba ibyaha by’intambara, ku gihe cy’ubutegetsi bwa prezida Bill Clinton. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko biteye isoni kubona nta ruhare Amerika ifitemo.

Bwana Scheffer asobanura ko bizafata igihe kugira ngo Amerika igarurirwe ikizere mu rwego rwo kubahiriza amategeko arebana n’ibyaha biremereye.

Urukiko mpuzamahanga ruhana ibyaha rumaze gushyikirizwa imanza zigera kuri 200 rushobora kuzaca.

Ibyaha by’intambara byakorewe muri Republika ya Centrafrika no muri Kongo biri mu byo urwo rukiko rushobora kuzakurikirana. Umushinjacyaha w’urwo rukiko namara gutorwa mu kwezi gutaha, ibyo bibazo bizasuzumwa. Gusa byitezwe ko bishobora gutwara imyaka igera hafi kuri 2 kugirango urukiko rutangire kumva urubanza rwa mbere.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG