Uko wahagera

Congo: Imishyikirano y'i Pretoria Yarangiye - 2003-03-07


Intumwa z’imitwe itandukanye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zaraye zitoye umushinga w’icyemezo cy’integeko nshinga rishya guverinoma y’inzibacyuho izashingiraho.

Uwo mushinga wasinywe nyuma y’iminsi 11 izo ntumwa zari zimaze mu mishyikirano i Pretoria, muri Afurikay’Epfo, zivuga ku bibazo bya gisirikari n’umutekano mu gihe guverinoma y’inzibacyuho izagiraho.

Umuhuza w’Umuryango w’Abibumbye, Moustapha Niasse, avuga ko inyandiko y’uwo mushinga w’itegeko nshinga azayishyikiriza umuhuza mu mishyikirano y’amahoro, Ketumile Masire, perezida wa Botswana.

Ubwo bwumvikane bwagezweho ariko umutwe RCD wari wabanje kuva mu mishyikirano kubera imirwano ivugwa mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo.

Ingabo za Uganda zigaruriye umugi wa Bunia wari umaze iminsi uri mu maboko y’umutwe UPC wa Thomas Lubanga. Hari amakuru avugwa ko uwo Lubanga ubu afungiye ku kibuga cy’indege cya Bunia.

Ingabo nyinshi z’amahanga zavuye muri Congo. Ariko hasigayeyo ingabo nkeya za Uganda Umuryango w’Abibumbye wari wasabye kuhaguma kugira ngo zibungabunge umutekano.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG