Uko wahagera

Imirwano Yongeye Kurota muri Cote d'Ivoire - 2003-03-02


Imirwano yongeye kurota mu burengerazuba bwa Cote d’Ivoire. Ibyo bikaba bivugwa mu gihe imishyikirano yo gushyiraho guverinoma irimo n’abarwanya guverinoma ikomeje kunanirana.

Ejo ku cyumweru abarwanya guverinoma ya Cote d’Ivoire mu burengerazuba bw’icyo gihugu bashinje ingabo za guverinoma ibitero bya kajugujugu ku basivili ahitwa Bin Houye, hafi y’umupaka na Liberia. Ibyo bitero ngo byabaye ku wa 6.

Mu gisirikari cya guverinoma bavuga ko ngo bari bahanganye n’ibitero by’abarwanya guverinoma.

Guverinoma ya Liberia na yo iherutse gushinja Cote d’Ivoire kugira uruhare mu ntambara yo muri Liberia.

Iyo mirwano mu burengerazuba bwa Cote d’Ivoire iravugwa mu gihe abo mu mutwe MPCI, na wo urwanya guverinoma mu majyaruguru ya Cote d’Ivoire, uvuga ko utazemera kujya muri guverinoma udafitemo minisiteri z’ingabo n’ubutegetsi bw’igihugu kandi warazemerewe mu masezerano yo mu Bufaransa mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG