Uko wahagera

Icyegera Gikuru muri Al Qaida Cyarafashwe - 2003-03-02


Senateri Pat Roberts uyobora komite ishinzwe iperereza muri Kongere avuga ko ifatwa ry’icyihebe Khalid Shaikh Mohammed ari ikintu gikomeye cyane mu ntambara n’ibyihebe.

Senateri Roberts ati bigomba kwereka Al Qaida ko tuticaye gusa. Ati ubu uwari ushinzwe gutegura ibitero muri Al Qaida ubu nta cyo akiyimariye. Ati niba hari umuntu muri Al Qaida twashakaga, ni Khalid Mohammed.

Senateri Roberts avuga ko Al Qaida ngo yarimo yisuganya k’umupaka wa Pakistan n’Afghanistan, itegura gutera muri Afghanistan.

Nta bwo ariko Senateri Roberts avuga aho Khalid Shaikh Mohammed afungiwe.

Khalid Shaikh Mohammed yafatiwe ahitwa Rawalpindi, muri Pakistan ku wa 6. Senateri Roberts avuga ko na shebuja Osama Bin Laden na we ashobora kuba yihishe mu misozi iri hafi yaho.

Muri kongere bafite ikizere ko Khalid Mohammed azatuma bashobora kuburizamo ibindi bitero bya Al Qaida kuko ashobora kubabwira ibirimo gutegurwa.

Mu biro bya Perezida Bush na ho bashimiye Pakistan kubera uruhare yagize mu ifatwa rya Khalid Mohammed. Uwo Mohammed ufite ubu imyaka 37 avugwaho kuba ari we wateguye ibitero by’ibyihebe i New York n’i Washington tariki 11 Nzeri 2000. Anavugwaho kuba ari we wateguye ibitero byibasiye ambassade z’Amerika muri Kenya na Tanzania muri 1998.

Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG