Uko wahagera

Rwanda: Umunyamakuru I. Mbonigaba Yararekuwe - 2003-02-27


Umunyamakuru Ismail Mbonigaba uyobora ikinyamakuru “Umuseso” yaraye arekuwe n’ubwo atahanaguweho ibyaha.

Ubushinjacyaha i Kigali buvuga ko bwafashe icyemezo cyo kumurekura kubera ko ngo uko yafashwe bitakurikije amategeko. Ngo yamaze icyumweru cyose muri gereza y’Ubugenzacyaha (Police Judiciaire) kandi ataragombaga kurenzamo amasaha 48, ni ukuvuga iminsi 2.

Ismail Mbonigaba ashinjwa kuba ngo asebanya mu nyandiko ze, akanakwirakwiza ibitekerezo by’amacakubiri.

Ismail Mbonigaba afunguwe yari amaze ukwezi gusaga muri gereza. Yari yarajuririye Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo arenganurwe. Ubushinjacyaha i Kigali bwandikiye urukiko rw’ubujurire rurubwira ko urubanza rwa Mbonigaba nta cyo rwari kuba rukimaze kubera bwari bwafashe icyemezo cyo kumurekura.

Ubushinjacyaha buvuga ariko ko Mbonigaba atahanaguweho ibyaha byo gusebanya no guteza amacakubiri yaregwaga yabihanaguweho. Mbonigaba na we ariko akomeje kuvuga ko ari umwere.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG